Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Scorpion ishobora gufunga umwuka ihumeka icyumweru cyose
Inka ntabwo amenyo yo hejuru
Buri muntu ahuza isabukuru n’abandi bantu bagera kuri miliyoni icyenda
Yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga
Yakuwe muri gereza
Yafatiwe muri Uganda
Arafunzwe
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 879: Papa Yohani VIII yahaye umugisha Igikomangoma Branimir cyo muri Croatia ndetse n’abaturage b’iki gihugu. Ibi byatumye byafashwe ku rwego mpuzamahanga Croatia ifatwa nka Leta yigenga. 996: Ku myaka 16 y’amavuko, Otto III yambitswe ikamba ry’Ubwami bw’Abami wa Roma ntagatifu. 1851: Muri Colombia, igihugu giherereye mu Majyepfo y’Umugabane wa Amerika hahagaritswe burundu igikorwa cy’ubucuruzi bw’abacakara. 1881: Umuryango wa Croix-Rouge watangijwe bwa mbere ibikorwa byawo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muryango udaharanira inyungu watangijwe ku mugaragaro muri Amerika tariki 21 Gicurasi 1881, utangizwa na Clara Barton, icyicaro cyawo agishyira i Washington, hagati aho hari harakozwe inama igamije kuwutangiza iyobowe n’uyu Clara Barton tariki 12 Gicurasi 1881 yabereye mu rugo rwa Sen. Omar D. Conger yitabirwa n’abantu 15; Barton yaje no kuba Perezida wa mbere wayoboye uyu muryango. 1990: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Yemen yemeye kwihuriza hamwe na Yemen y’Amajyaruguru byose bikora igihugu kimwe cyiswe Repubulika ya Yemen. Yemen y’Amajyaruguru ni imvugo yakoreshwaga kuva mu 1962 kugera 1990 bashaka kuvuga Repubulika y’Abarabu ya Yemen. 1991: Mengistu Haile Mariam, wari Perezida wa Ethiopia yahunze igihugu cye, biba imvano ya kurangira kw’intambara ya gisivile yo muri iki gihugu. Uyu mugabo yayoboye Ethiopia kuva mu 1987 kugera mu 1991, ahunga igihugu mu 1991 yerekeza muri Zimbabwe, bihita biba intandaro y’intambara ya gisivile yari yaratangiye tariki 12 Nzeri 1974 iturutse kuri Coup d’etat yakorewe Umwami w’Abami Haile Salassie ikozwe n’agatsiko k’aba-marxists (Marxist Derg). 2003: Umutingito ukaze wibasiye Amajyaruguru ya Algeria, ukaba warahitanye abantu bagera ku 2000. Bamwe mu bavutse uyu munsi 1936: Günter Blobel, Umudage w’umuhanga mu Binyabuzima, wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel. 1944: Mary Robinson, wabaye Perezida wa Ireland. Bamwe mu batabarutse uyu munsi 1991: Rajiv Ghandi, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde. Rajiv Ratna Gandhi, umuhungu wa Indira na Feroze Gandhi, yavutse tariki 20 Kanama 1944 atabaruka iyi tariki mu 1944, yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu wayoboye u Buhinde kuva mu 1984 kugera mu 1989 akaba yaragiye kuri uyu mwanya nyuma y’uko nyina yishwe uretse ko na we yaje kwicwa kuri iyi tariki. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere ufite imyaka mike muri iki gihugu, akaba yari afite 40. 2006: William Marvian Billy Walker, yabaye umuhanzi w’indirimbo mu Njyana ya Country akaba n’umucuranzi mwiza wa gitari. Azwi cyane mu ndirimbo yise (I’d Like to Be In) Charlie’s Shoes."
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
879: Papa Yohani VIII yahaye umugisha Igikomangoma Branimir cyo muri Croatia ndetse n’abaturage b’iki gihugu.
Ibi byatumye byafashwe ku rwego mpuzamahanga Croatia ifatwa nka Leta yigenga.
996: Ku myaka 16 y’amavuko, Otto III yambitswe ikamba ry’Ubwami bw’Abami wa Roma ntagatifu.
1851: Muri Colombia, igihugu giherereye mu Majyepfo y’Umugabane wa Amerika hahagaritswe burundu igikorwa cy’ubucuruzi bw’abacakara.
1881: Umuryango wa Croix-Rouge watangijwe bwa mbere ibikorwa byawo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muryango udaharanira inyungu watangijwe ku mugaragaro muri Amerika tariki 21 Gicurasi 1881, utangizwa na Clara Barton, icyicaro cyawo agishyira i Washington, hagati aho hari harakozwe inama igamije kuwutangiza iyobowe n’uyu Clara Barton tariki 12 Gicurasi 1881 yabereye mu rugo rwa Sen. Omar D. Conger yitabirwa n’abantu 15; Barton yaje no kuba Perezida wa mbere wayoboye uyu muryango.
1990: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Yemen yemeye kwihuriza hamwe na Yemen y’Amajyaruguru byose bikora igihugu kimwe cyiswe Repubulika ya Yemen.
Yemen y’Amajyaruguru ni imvugo yakoreshwaga kuva mu 1962 kugera 1990 bashaka kuvuga Repubulika y’Abarabu ya Yemen.
1991: Mengistu Haile Mariam, wari Perezida wa Ethiopia yahunze igihugu cye, biba imvano ya kurangira kw’intambara ya gisivile yo muri iki gihugu.
Uyu mugabo yayoboye Ethiopia kuva mu 1987 kugera mu 1991, ahunga igihugu mu 1991 yerekeza muri Zimbabwe, bihita biba intandaro y’intambara ya gisivile yari yaratangiye tariki 12 Nzeri 1974 iturutse kuri Coup d’etat yakorewe Umwami w’Abami Haile Salassie ikozwe n’agatsiko k’aba-marxists (Marxist Derg).
2003: Umutingito ukaze wibasiye Amajyaruguru ya Algeria, ukaba warahitanye abantu bagera ku 2000.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1936: Günter Blobel, Umudage w’umuhanga mu Binyabuzima, wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel.
1944: Mary Robinson, wabaye Perezida wa Ireland.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1991: Rajiv Ghandi, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.
Rajiv Ratna Gandhi, umuhungu wa Indira na Feroze Gandhi, yavutse tariki 20 Kanama 1944 atabaruka iyi tariki mu 1944, yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu wayoboye u Buhinde kuva mu 1984 kugera mu 1989 akaba yaragiye kuri uyu mwanya nyuma y’uko nyina yishwe uretse ko na we yaje kwicwa kuri iyi tariki.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere ufite imyaka mike muri iki gihugu, akaba yari afite 40.
2006: William Marvian Billy Walker, yabaye umuhanzi w’indirimbo mu Njyana ya Country akaba n’umucuranzi mwiza wa gitari. Azwi cyane mu ndirimbo yise (I’d Like to Be In) Charlie’s Shoes."
Ukuri ku burwayi bwa Antha bivugwa ko yakubiswe n’abafana ba Rayon Sports
Infinix igiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda telefoni ya Note 12
Adele aryohewe mu rukundo n’umugabo bamaze iminsi bacuditse
Uko Zipline yahinduye uburyo bwo gutwara amaraso n’imiti mu Rwanda
Igitabo cyatiwe mu myaka 70 ishize cyagaruwe mu isomero ryo mu Bwongereza
Bisi 20% zizaba zikoresha amashanyarazi: Icyerekezo cy’u Rwanda mu kwimakaza ubwikorezi budahumanya ikirere
Facebook