Kuva tariki ya 11 Kamena kuzageza ku ya 19 Nyakanga 2026, abakunzi b’umupira w’amaguru bahanze amaso ibihugu 48 by’ibihangange muri ruhago bizahangana mu mikino 104.
Ni irushanwa riba mu masaha atandukanye bitewe n’ibihugu byaryakiriye, ku buryo buri wese wifuza kuyikurikirana akenera kuyirebera ahantu heza kandi hisanzuye.
Hamwe mu hateganyijwe muri Kigali ni muri Zaria Court i Remera, hafunguriye amarembo buri wese ushaka kureba irushanwa, ndetse ab’inkwakuzi batangiye kurikurikira kuva ku wa Mexique na Afurika y’Epfo kugeza ku wa Australia yahuriyemo na Turikiya.
Ni imikino izakurikiranwa mu buryo bwihariye kuko, iri mu gice kizwi nka ‘The Sports Bar’, aho wisanga mbere yo kwinjira muri Zaria Court Hotel.
The Sports Bar ni akabari kagezweho gafite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 200 bicaye neza, ndetse ushobora no kuhafatira ibyo kunywa no kurya ari na ko ukurikirana iyi mikino.
Hateganyijwe televiziyo nini 19, abavanga imiziki batandukanye, ibituma uri hanze n’uri imbere bose bareba ibyo bifuza nta nkomyi kandi banasusurutswa.
Igikombe cy’Isi kirakomeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026. U Budage bwanyegiye Curaçao ibitego 7-1 mu gihe u Buholandi buri kwisobanura n’u Buyapani






