00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutangira intambara ntabwo twabasabye uburenganzira - Tito Rutaremara kuri Dijoud

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 August 2026 saa 08:10
Yasuwe :

Paul Dijoud, Umunyapolitiki w’Umufaransa uzwi ku kuba yaragize uruhare rukomeye mu mateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yagennye byinshi mu buryo u Bufaransa bwitwaye mu bibazo by’u Rwanda binyuze mu mvugo ze, ubutumwa bwa dipolomasi, inyandiko n’ibindi.

Benshi bibuka amagambo uyu Mufaransa yabwiye Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, amuburira ko n’iyo FPR yagera i Kigali, itazahasanga abantu bayo, ko bose bazaba barishwe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Dijoud yayoboraga Ishami rishinzwe Afurika na Madagascar muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangiye kuyobora muri Werurwe 1991.

Yagiye muri izi nshingano hashize iminsi mike FPR Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ku wa 1 Ukwakira 1990.

Mu minsi mike yakurikiyeho, ingabo z’Abafaransa zoherejwe mu Rwanda mu cyiswe Opération Noroît.

Ntabwo byagarukiye aho kuko mu gihe urugamba rw’ingabo za RPA rwari rugiye kumara umwaka, igitutu cyari cyinshi ku Bufaransa kuko bwabonaga ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwari bwariyemeje gushyigikira mu bibi no mu byiza buri kugana mu manga.

U Bufaransa bwagerageje FPR Inkotanyi kugira ngo busuzume niba ishaka amahoro, busaba ko yohereza intumwa zayo i Paris zirimo Paul Kagame kugira ngo ziganire n’abo ku ruhande rwa Habyarimana.

Ibi byatangajwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama ya Biro Nkuru ya FPR Inkotanyi yabaye ku wa 17 Nyakanga 2026, agaragaza uburyo yafungiwe i Paris, FPR igategwa iminsi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, ni umwe mu bayobozi batanu ba FPR- Inkotanyi icyo gihe bajyanye na Perezida Kagame i Paris muri iyo nama yari yatumijwe na Paul Dijoud.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Rutaremara yasobanuye ko mbere y’uko Perezida Kagame ajya i Paris ari we wabanjeyo ndetse akaba ari na yo mpamvu rwabayeho kubera kugira ibyo atumvikanaho na Paul Dijoud.

Ubwo Rutaremara yajyaga kureba Dijoud mu biro bye, yabanje kwakirwa n’Umunyabanga we kubera ko uyu muyobozi yari mu nama n’abaminisitiri batatu baturutse mu bihugu byo muri Afurika birimo Djibouti, Centrafrique na Tchad.

Mu gihe Rutaremara yari ategereje guhura na Dijoud, Umunyabanga we yafunguye inzugi n’amadirishya yo mu biro by’uyu muyobozi kandi hari hari kuberamo inama yamuhuzaga n’abandi bayobozi.

Ati “Twatangiye kumva abatonganya avuga ati ‘amafaranga y’igihugu cyabo’ baragenda bakayarya bakaza gusaba ayandi.”

Rutaremara asanga ibyo yabikoze kugira ngo bumve ibyo yabwiraga abo ba minisitiri bo muri ibyo bihugu byo muri Afurika.

Nyuma nabo bemerewe kwinjira mu biro bya Dijoud, gusa bagezemo ntabwo yigeze abasuhuza, ahubwo yahise avuga nabi ababaza niba ari bo bavuye muri FPR-Inkotanyi.

Dijoud yababwiye ko u Bufaransa bwifuza ko FPR-Inkotanyi yahagarika intambara yari yatangiye ndetse amubwira ko yabwiye Habyarimana kuzagira imyanya abaha muri Guverinoma.

Rutaremara yamusubije amubwira ko nta mpamvu yo kubabwira nabi kuko nta mafaranga baje kumusaba nk’uko yabwiraga nabi abo baminisitiri bari bavuye mu biro bye.

Dijoud yahise amubaza icyo ashaka kuvuga, Rutaremara amusubiza agira ati “Ndashaka kuvuga ko bariya ba minisitiri watonganyaga ni uko bari baje kugusaba amafaranga none twebwe uradusuzugura udutonganya, hari amafaranga twaje kugusaba?”

Dijoud yahise arakara cyane akomeza kumubwira ko FPR-Inkotanyi ikwiriye guhagarika intambara, undi amwibutsa ko igihe bajyaga kuyitangira batigeze basaba uruhushya ndetse ko nta mpamvu afite yo kumubwira ko bakwiriye kuyihagarika.

Ati “Namubwiye ko tuyitangira ntabwo twabasabye uruhushya kandi mwaraje gufasha mu kurwana kandi n’ubundi ntabwo ari mwebwe muzayihagarika, ni twebwe tuzayihagarika igihe tuzumva tubishakiye.”

Ibi byatumye Dijoud ahita abirukana mu biro bye amusaba ko ubutaha, iyo nama izitabirwa n’abandi bayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko basabye ko Perezida Kagame, icyo gihe wari Visi Chairman wa FPR-Inkotanyi ko ari we wagombaga kwitabira iyo nama i Paris aho kuba Col Alexis Kanyarengwe wari umuyobozi w’uyu muryango.

Rutaremara yafungiwe muri hoteli i Paris

Tito Rutaremara wagombaga guherekeza Perezida Kagame mu nama zose yari kugirira i Paris kuko yari mu ruhande rwa politike, yabwiwe ko adakwiriye kuva muri hoteli yari acumbitsemo.

Rutaremara yatangiye gukeka ko impamvu banze ko ajyana na Perezida Kagame muri ibyo biganiro byari ukubera ko mu byo yaherukaga kugirana na Dijoud, batigeze bumvikana bashwanye mu buryo bukomeye cyane.
Ati “Nanjye kwari nko gufungwa nubwo nibwiraga ko impamvu banze ko njyayo ari ukubera ko natonganye na Dijoud.”

Rutaremara yavuze ko nyuma hari abantu bo ku ruhande rw’u Rwanda baje kumufasha kuva muri iyo hoteli bamwereka indi nzira anyuramo.

Rutaremara yavuze ko kuba nyuma baratsinze urugamba rwo kubohora igihugu bagatsinda ingabo za FAR ndetse n’iz’u Bufaransa zabafashaga, biba bikwiriye kuba urugero rwiza ku rubyiruko.

Yavuze ko u Bufaransa ari igihugu gikomeye ku Isi ariko kuba baratsinze abo cyafashaga bimeze nko kugitsinda kandi ko ibyo babifashijwemo no kugira impamvu ifatika barwanira.

Ati “Ntimugakangwe n’ibitumbaraye kuko iyo mufite impamvu y’ukuri murwanira, ukaba wiyahe umurongo wawe mwiza, ugaharanira ibyo ushaka ubigeraho.”

Tariki 22 Nzeri 1991, Dijoud yakiriye intumwa za FPR zageraga kuri eshanu zirimo Perezida Kagame, Dr. Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba, bagirana ikiganiro.

Mu Nama ya Biro Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo ku wa 17 Nyakanga 2026, Perezida Kagame yavuze kuri iyi ngingo agaragaza ko baganiriye ikiganiro kirashyuha, habaho kurakaranya, Dijoud amubwira ko RPA nidahagarika imirwano, izajya gufata Kigali abo ishaka gutabara barishwe, akabikora anakomeza kumutunga urutoki mu maso.

Ati “Ikiganiro cyarashyushye, nsa n’urakaye, ndamusubiza. Ati ‘Mugomba guhagarika imirwano kubera ko nimutabikora, n’iyo mwafata Kigali, ntimuzahasanga abantu banyu’. Mu kiganiro! Mbere sinumvaga icyo uyu mugabo yashakaga kuvuga ariko mu buryo bweruye byasobanuraga ko bazicwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo ibiganiro byari birangiye, basohotse, Dijoud aherekeza intumwa za FPR, maze uyu Mufaransa aramubwira ati “Uzamvugishe ubutaha igihe uzaba uri Umuyobozi w’ingabo nshya z’u Rwanda.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yasubije uyu Mufaransa wamwishongoragaho ati "Yego Sir! Umenye ko ibyo nibiba, nzabikora neza."

Perezida Kagame yavuze ko kubera ko batagombaga kurara batashye, we n’intumwa bari kumwe bagiye kurara muri Hilton Hotel i Paris, bigeze mu ma Saa kumi z’urukerera, arabyuka, abona abantu bagera kuri barindwi bafite imbunda kandi batari bambaye impuzankano, ababaza ikibagenza.

Yasobanuye ko ubwo yarebaga mu cyumba cyarimo Dr. Ndahiro na Byabagamba, yabonye bambitswe amapingu, bicaye hasi.

Ati "Batujyanye ahantu muri gereza. Bwari ubwa mbere ngeze i Paris n’ubwa mbere nari ngeze muri gereza, ni n’ubwa nyuma kuko sinigeze mfungirwa mu yindi gereza. Badufungiranye mu gice cyo hasi cy’inyubako, barahadusiga. Nyuma abantu baraje ahagana Saa Cyenda.”

Perezida Kagame yavuze ko muri uwo mwanya impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba n’umwanditsi, Jean Carbonare, ari kumwe na Jacques Bihozagara, bahabasanze kuko bari bamenye ikibazo bagize.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ababafunze babahaye ifunguro ryo muri gereza, bararyanga, biba ngombwa ko Carbonare na Bihozagara babashyira imigati n’amata.

Yavuze kandi ko ababafunze babahase ibibazo ku bantu bahuye na bo, asubiza ko barimo Dijoud na Jean-Christophe Mitterrand, bagerageza no kubashyiraho agakoresho gatahura ibinyoma, arabyanga.

Ati "Bashatse kuduhata ibibazo, barabikoze. Banashatse kunshyiraho polygraph, imashini itahura ibinyoma. Narabyanze, narababwiye nti ’Sinshaka imashini itahura ibinyoma’. Niba mushaka kunyica, nimubikore’."

Perezida Kagame yasobanuye ko ahagana Saa Mbili z’ijoro ry’uwo munsi barekuwe, bava i Paris bakomereza i Bruxelles mu Bubiligi, aho bafatiye indege ibacyura.

Inkuru bijyanye: Mu minsi y’ibyabanjirije ifungwa rya Perezida Kagame i Paris: Akantu ku kandi ku byabaye.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, ni umwe mu bayobozi batanu ba FPR- Inkotanyi bajyanye na Perezida Kagame i Paris mu nama yari yatumijwe na Paul Dijoud

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages