Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi Journal of Clinical Endocrinology & Metabolism. Byagaragaje ko abantu banywa hagati ya miligarama 200 na 300 za caféine ku munsi bashobora kugira ibyago bike byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa kabiri, indwara y’imitsi ijyana amaraso ku mutima cyangwa guturika no kuziba kw’imitsi yo mu bwonko.
Abashakashatsi bo mu Bushinwa no muri Suède basesenguye amakuru y’abantu 188.000 bari hagati y’imyaka 37 na 73, abitswe muri UK Biobank. Aba bantu bari barasubije ibibazo bijyanye n’ibinyobwa banyoye mu masaha 24 yari ashize.
Hasesenguwe kandi ibisubizo by’abantu hafi 172.000 bari bagaragaje ko banywa ikawa cyangwa icyayi birimo caféine. Igihe ubushakashatsi bwatangiraga, nta n’umwe muri bo wari ufite indwara zibasira umutima n’imikorere y’umubiri.
Abitabiriye ubu bushakashatsi bamaze imyaka igera kuri 12 bakurikiranwa.
Abashakashatsi basanze kunywa ibikombe bibiri cyangwa bitatu by’ikawa, cyangwa ibikombe bitatu by’icyayi ku munsi, ari byo byari bifitanye isano ikomeye no kugabanuka kw’ibyago byo kurwara.
Abanywaga miligarama 200 kugeza kuri 300 za caféine ku munsi bagaragaje ibyago bike ugereranyije n’abanywaga munsi ya miligarama 100.
Abanywaga ikawa ni bo bagaragaje impinduka nini, kuko ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’iz’imikorere y’umubiri byagabanutse hafi 50%. Ababonaga ingano nk’iyo ya caféine mu cyayi cyangwa bavanga ikawa n’icyayi, ibyago byabo byagabanutse hafi 40%.
Ku banywaga icyayi, ibyago byagabanutse cyane ku banywaga ibikombe bitatu ku munsi, ariko inyungu zikagabanuka iyo barengeje uwo mubare.
Nubwo ubushakashatsi bwabonye iri sano, impuguke zavuze ko ibisubizo byabwo bidahagije kugira ngo hemezwe ko ikawa ari yo ubwayo irinda izo ndwara.
Dr Luke Laffin wo mu Kigo cya Cleveland Clinic yavuze ko kunywa caféine mu rugero bishobora kugira akamaro, ariko aburira ko ikawa nyinshi ishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso ku bantu basanzwe bafite ikibazo cyawo.
Dr Stephen Kopecky, inzobere mu kuvura no gukumira indwara z’umutima muri Mayo Clinic, na we yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bidakwiye gufatwa nk’uruhushya rwo kongera caféine abantu banywa.
Yasobanuye ko ikawa n’icyayi bigizwe n’ibinyabutabire byinshi, bityo inyungu zabonetse zishobora kuba zituruka ku mikoranire yabyo yose aho kuba caféine yonyine. Ibi bivuze ko gufata caféine iri mu binini bidashobora gufatwa nk’aho bihwanye no kunywa ikawa cyangwa icyayi.
Abahanga banibukije ko uburyo ikawa inyobwamo bugira uruhare rukomeye. Ikawa ivanzemo isukari nyinshi cyangwa ibindi birungo, na byo bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima n’iz’imikorere y’umubiri.
Ubushakashatsi ntibwemeza ko ikawa ivura cyangwa ikumira indwara. Bwerekana gusa ko kuyinywa mu rugero byagaragaye kenshi ku bantu bari bafite ibyago bike, mu gihe hakiri izindi ngeso zirimo imirire, imyitozo ngororamubiri, kunywa itabi n’imiterere y’ubuzima zishobora kuba zaragize uruhare mu bisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!