00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Noble Family Church ryatanze miliyoni 20 Frw zo gufasha abarokotse Jenoside

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 11 August 2026 saa 11:31
Yasuwe :

Binyuze mu muryango ‘Women Foundation Ministries’, Itorero rya Noble Family Church ryatanze impano ya miliyoni 20 Frw zo gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Byabereye mu giterane ngarukamwaka, gitegurwa n’uyu muryango, cyitwa ‘All Women Together Conference’ cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 11 Kanama 2026 kikaba kizamara iminsi itanu kibera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, wari uhagarariye Umujyi wa Kigali muri iki giterane, yishimiye iyi mpano ndetse agaragaza ko uyu muryango uyobowe na Apôtre Mignonne Kabera ari umufatanyabikorwa mwiza w’Umujyi wa Kigali na Leta y’u Rwanda muri rusange.

Ati “[Apôtre Mignonne Kabera] yambwiye y’uko bashaka gusanira abantu… Dufite abacitse ku icumu bafite inzu 45 zimeze nabi muri Kinyinya. Bazasanaho inzu zirindwi, bihwanye na miliyoni 20 Frw bashaka gutanga uyu munsi”.

Ahereza sheke y’ayo mafaranga uyu muyobozi, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Mignonne Kabera, yahise agira ati “Reka tubikore. Izo miliyoni 20 Frw zijyanye na ‘Wirira 20’ [bisobanuye imyaka 20 ishize uyu muryango wa Women Foundation Ministries umaze ushinzwe kuko washinzwe mu 2006]”.

Apôtre Mignonne Kabera yijeje uyu muyobozi ko we n’umuryango we bazahora bashyize imbere gufasha kandi bakazamura Abanyarwanda binyuze mu cyerekezo cy’iterambere cya Leta y’u Rwanda mu buryo bunyuzanye.

All Women Together Conference ya 2026 yitabiriwe n’abantu benshi batandukanye baturutse mu bihugu 48. Izarangira ku wa 15 Kanama. Abazwi cyane bitabiriye umunsi wa mbere wayo barimo Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire n’abandi.

Ubwo iki giterane cyaberaga muri Kigali Convention Centre mu mwaka ushize, uyu muryango wari wahaye Umujyi wa Kigali miliyoni 15 Frw zo gufasha abatishoboye mu bikorwa byo gusakara ubwiherero n’ibindi.

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Mignonne Kabera, yijeje ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages