Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2026, mu birori byo Kwizihiza Umunsi Mukuru Gakondo w’Umuganura wa 2026, wizihirijwe mu Karere ka Nyarugenge, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Yavuze ko Umujyi wa Kigali umaze kuba umujyi ukeye muri Afurika no ku Isi, ukurura abantu baturutse mu bice bitandukanye ndetse ukaba umaze kumenyerwa ku bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga.
Gusa yavuze ko nubwo umaze gutera imbere hasigaye hagaragaramo ibintu bidakwiriye birimo abantu baba basinze baryamye mu ma ‘bordure’, abana batwite imburagihe ndetse n’ibindi biterwa n’ubusinzi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Hano ninde muntu utarabona umuntu aryamye muri ‘bordure’ kubera inzoga zamurenze, ninde utarabona abana bato bari kurera bagenzi babo babyaye kubera bakorewe ihohoterwa biterwa n’ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi.”
Meya Dusengiyumva yavuze ko ibyo akenshi bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ko ababyeyi basigaye batatira inshingano zabo zo kurera abana cyangwa ntibite aho abana babo basohokeye cyangwa birirwa.
Ati “Iyo umwana akubwiye ngo ngiye mu munsi mukuru wa bagenzi banjye, ntumenye ngo muri uwo munsi mukuru haraza kuba harimo iki? Nyuma ukaza kubona abana bose bawitabiriye basinze babaye ibyatsi, bamwe basambanyijwe abandi bahohotewe. Icyo aba ari ikibazo ku babyeyi kandi ni byo duhora duhura na byo buri munsi.”
Umwanditsi w’ibitabo, Barbara Umuhoza yibukije ababyeyi kuzajya batanga urugero rwiza ku bana babo kuko iyo umwana avutse aba ameze nk’urupapuro rw’umweru rudafite icyo rwanditseho.
Avuga ko iyo urwo rupapuro urwanditseho ibyiza, bigira akamaro ariko warwandikaho ibibi, bikaba bibi kurushaho.
Ati “Abana bavuka bameze nk’impapuro z’umweru zitanditseho ikintu, uko atindana n’umubyeyi, umubyeyi aba afite ikintu ari kwandika kuri rwa rupapuro, binyuze mu magambo amubwira, imyitwarire ye, ibiganiro yumva mu rugo, mu ndangagaciro zo muri uwo muryango, byose bigenda byiyandika kuri rwa rupapuro.”
Umuganura w’uyu mwaka uje mu gihe Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi mike ishyize imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni icyemezo cyatumye inganda nyinshi zakoraga izi nzoga zifungwa, ndetse zikurwa ku isoko. Ubu hamaze gufungwa izirenga 140 ndetse hahagaritswe amoko y’inzindi nzoga zisembuye zirenga 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!