00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako izwi nka ’Inkundamahoro’ yafunguwe

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 11 August 2026 saa 12:11
Yasuwe :

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko inyubako y’Inkundamaho yari imaze iminsi itatu ifunze kubera ibibazo by’umwanda ubu yamaze gufungurwa nyuma yo kumvikana n’Ubuyobizi bwayo ibyo bagomba kwitaho mu rwego rwo kurwanya umwanda ukabije.

Umujyi wa Kigali wumvikanye n’Ubuyobizi bw’Inkundamaho ko bugomba kuba bwamaze gutunganya ibintu byose basabwa mu gihe kingana n’amezi abiri, ariko hakagira iby’ibanze bigomba kujya bikorwa buri munsi.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE Ntirenganya, yavuze ko abakorera muri iyi nyubako bari bafite ibibazo by’umwanda ukabije birimo ikimpoteri kidakorerwa isuku, amazi ava mu nyubako batavidura uko bikwiye, gusiga irangi, amakaro yacikaguritse, amatiyo yaturitse ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro bidakora neza.

Ntirenganya yavuze ko ubu bemeranyije n’Ubuyobozi bw’Inkundamahoro ko amatiyo bagomba kuyasimbuza, bagatunganya ikimpoteri n’ibindi birimo gushyiramo andi makaro no gisiga irangi.

Yagize ati “Kuri ubu amatiyo navugaga yangiritse yo barimo barayasimbuza, imyanda yo mukimpoteri ejo baraye bayitwaye, ariko uburyo bagomba kukivugurura bakagitunganya neza bagomba kubikora. Ibijyanye n’amazi yanduye twavuganye uburyo bagomba gushyiraho bwo kuyatunganya, ariko mu gihe butararangira bakaba bakora ku buryo bavidura buri munsi kandi bakavidura mu buryo bwabugenewe, bakoresheje imiti ishyirwamo bakabijyanya i Nduba.”

Ntirenganya yavuze ko ibyo bemeranyije bagomba kujya babikora buri munsi kuko Umujyi wa Kigali uzajya ukora ubugenzuzi ngo urebe ko bari kubishyira mu bikorwa.

Ati “Iriya nyubako ikoreramo abantu benshi cyane, igihe cyose bazajya barara bataviduye byaba bitangiye guhinduka ikibazo, ibyo babyemeye kandi n’ejo barabikoze n’uyu munsi turaza kugenzura ko babikoze.”

Ibirimo gutunganya ikimpoteri, gusana amakaro no gusiga irangi, Umujyi wa Kigali watanze amezi abiri yo kuba byamaze gukorwa.

Ntirenganya yavuze ko icyemezo cyo gufunga inyubako y’Inkundamaro cyaturutse ku mwanda ushobora guteza ibibazo cyane cyane icy’indwara zikomoka ku mwanda kandi ko bazakora ibishoboka byose ngo ibyo byirindwe.

Inyubako y'Inkundamahoro yafunguwe nyuma y'iminsi itatu ifunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages