00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro Minisitiri Nsengimana yahaye abakinnyi 240 bagiye guhagararira u Rwanda muri FEASSSA 2026

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 12 August 2026 saa 06:11
Yasuwe :

Itsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abanyeshuri 243 n’abandi 79 barimo abayobozi n’abatoza ryashyikirijwe ibendera ry’igihugu mbere yo kwitabira Imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) izabera mu Mujyi wa Morogoro muri Tanzania hagati ya tariki ya 12 n’iya 23 Kanama 2026.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Kanama 2026, cyitabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph n’abo mu Shyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS).

Aba banyeshuri 243 bazahagararira igihugu mu byiciro birindwi zitandukanye, bazaba bagabanyije mu makipe 20. Abakobwa ni 120 bari mu makipe 10 na ho abahungu ni 123 bari mu makipe 10.

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe menshi mu batarengeje imyaka 15 aho hazitabira ikipe imwe y’abahungu n’indi y’abakobwa mu mupira w’amaguru, Volleyball na Handball. Ikipe imwe y’abahungu mu mupira w’amaguru ni yo yari yitabiriye muri iki cyiciro mu 2025.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yibukije abanyeshuri bagiye muri iyi mikino kuzitwara neza nk’uko bagenzi babo bitwaye neza umwaka ushize ndetse ababwira ko nta siporo iba ntoya bakwiriye gukinana ishyaka n’ubutwari.

Ati “Nta siporo iba ntoya, no muri iyi mikino mugiyemo ni imikino inejeje kandi mufite ubushobozi bwo gukina n’ibindi bihugu. Icyo nabasaba ni uko muzibuka ko muhagarariye u Rwanda, murabona ko imyenda mwambaye yanditseho Rwanda.”

Minisitiri Nsengimana yakomeje abibutsa ko mu nshingano bafite atari guhagarira neza u Rwanda mu kibuga ahubwo ko bakwiriye kurangwa n’imico myiza birinda inzoga, ibiyobyabwenge ndetse n’abandi.

Ati “Mu by’ukuri muri abana bato, uretse n’ibyuma n’inzoga zisanzwe ntabwo zisanzwe ntabwo mugomba kuba muzinywa, kuko amategeko abyemera, ibibyabwenge byo sinzi ko ntawugomba kujya abirebaho nta gato.”

Muri iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 22, hazakinwa siporo 19. Ibindi bihugu bizitabira ni Uganda, u Burundi, Côte d’Ivoire, Tanzania na Kenya izaba iri mu rugo.

Itsinda rigiye kwerekeza muri Tanzania ryashyikirijwe ibendera ry'igihugu
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yasabye abitabiriye FEASSSA kwitwara neza mu mikino bagiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages