00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaperezida 10 bakatiwe igihano cyo kwicwa

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 12 August 2026 saa 02:59
Yasuwe :

Kimwe mu byerekana ubuhangange bwa Perezida, nk’uwa Amerika cyangwa ibindi bihugu ni ubudahangarwa bahabwa n’itegeko nshinga n’andi mategeko butuma bataryozwa ibikorwa bigize ibyaha igihe bari ku butegetsi. Ku bihugu bimwe iyo uwari perezida avuye ku butegetsi byose birahinduka bikaba ak’umuhigi n’umuhigo.

Muri iyi nkuru tugiye kureba ababaye abakuru b’ibihugu bikarangira amategeko bakoresheje bayobora igihugu atababaniye, ahubwo akifashishwa bakatirwa igihano cyo kwicwa.

. Bashar al-Assad

Bashar al-Assad yabaye Perezida wa Syria kuva mu 2000–2024. Yakatiwe igihano cy’urupfu adahari n’urukiko rwa Damascus, ku wa 11 Kanama 2026.

Urukiko rwamuhamije ubwicanyi, iyicarubozo, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntambara ya Syria yamaze hafi imyaka 14.

Murumuna we Maher al-Assad na we yakatiwe igihano cy’urupfu adahari.

. Joseph Kabila

Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 2001–2019, urukiko rwa gisirikare i Kinshasa rumukatira igihano cy’urupfu adahari ku wa 30 Nzeri 2025.

Yahamijwe ibyaha by’ubugambanyi n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyicarubozo ndetse no guteza imvururu zo guhirika ubutegetsi.

Yashinjwe kandi gushyigikira umutwe ishyigikiye inyeshyamba za M23, mu Burasirazuba bwa Congo.

. Sheikh Hasina

Sheikh Hasina yabaye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, akatirwa igihano cy’urupfu adahari ku wa 17 Ugushyingo 2025. Yahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’uburyo ubutegetsi bwe bwakoresheje imbaraga mu guhangana n’imyigaragambyo y’abanyeshuri yo mu 2024.

Yahungiye mu Buhinde, avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politiki.

. Pervez Musharraf

Musharraf yabaye Perezida wa Pakistan kuva 2001–2008, akatirwa igihano cy’urupfu ku wa 17 Ukuboza 2019 adahari, nyuma igihano giteshwa agaciro.

Urubanza rwari rushingiye ku bugambanyi bukomeye, nyuma y’icyemezo cye cyo mu 2007 cyo guhagarika Itegeko Nshinga no gushyiraho ibihe bidasanzwe.

Muri Mutarama 2020, Urukiko Rukuru rwa Lahore rwavuze ko uburyo urubanza rwaburanishijwemo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga, maze rutesha agaciro igihano cy’urupfu. Musharraf yapfiriye i Dubai mu 2023.

. Mengistu Haile Mariam
Mengistu yategetse Ethiopia kuva 1977–1991 mu gihe cy’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Derg, bwahiritse Umwami w’abami Haile Selassie.

Muri Gicurasi 2008 yakatiwe adahari igihano cy’urupfu. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe ku butegetsi bwe. Yari yarahungiye muri Zimbabwe.

. Saddam Hussein
Saddam Hussein yabaye Perezida wa Iraq kuva 1979–2003, ku wa 5 Ugushyingo 2006, yakatiwe igihano cy’urupfu.

Yahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’ubwicanyi bwabereye i Dujail mu 1982, aho abaturage 148 b’Abashiya bishwe nyuma yo kugerageza umugambi wo kumwica.

Ubujurire bwe bwaranzwe, maze Saddam yicwa anyonzwe ku wa 30 Ukuboza 2006.

. Zulfikar Ali Bhutto

Bhutto yabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan kuva 1973–1977, yakatiwe Igihano cy’urupfu Ku wa 18 Werurwe 1978, nyuma yo guhamwa n’uruhare mu bwicanyi bwakorewe umunyapolitiki Muhammad Ahmed Khan Kasuri.

Bhutto yamanitswe ku wa 4 Mata 1979.

. Nicolae Ceaușescu

Yabaye Perezida wa Romania, kuva 1974–1989. We n’umugore we Elena bakatiwe igihano cy’urupfu ku wa 25 Ukuboza 1989, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yakuyeho ubutegetsi bwe mu Ukuboza 1989.

Baburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare rwihariye. Bahamwe n’ibyaha birimo jenoside n’ibyaha byo kugambanira igihugu. Bishwe barashwe uwo munsi.

. Francisco Macías Nguema

Francisco Macías Nguema yayoboye Equatorial Guinea kuva 1968–1979, ahabwa igihano cy’urupfu ku wa 29 Nzeri 1979. Yahiritswe ku butegetsi na mwishywa we, Teodoro Obiang, mu 1979.

Nyuma yaburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare ku byaha birimo jenoside, ubwicanyi, kunyereza umutungo, guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubugambanyi.

Ku wa 29 Nzeri 1979, urukiko rwakatiye Macías Nguema igihano cy’urupfu. We n’abandi bantu batandatu baburanaga hamwe, bishwe barashwe n’abasirikare uwo munsi.

. Jean-Bédel Bokassa

Jean-Bédel Bokassa yayoboye Repubulika ya Centrafrique mu gihe kirenga imyaka icumi mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi mu 1979.

Yabaye Perezida nyuma yiyita umwami w’abami. Yahawe igihano cy’urupfu muri Kamena 1987 cyahinduwe igifungo cya burundu.
Urukiko rwamuhamije uruhare mu bwicanyi bw’abantu barimo n’abatavuga rumwe na we harimo abanyeshuri bishwe, nyuma yo kwigaragambya banga imyambaro y’amashuri leta yashyizeho.

Kabila yakatiwe urwo kwicwa adahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages