Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wongereye igitutu ku bwato bw’u Burusiya binyuze mu kongera ibihano bifatira ubwato amagana ndetse no gufata bumwe muri bwo n’abakozi babwo kugira ngo bakorweho igenzura.
Ibihugu bimwe by’i Burayi byavuze ko biri gusuzuma uburyo bwo gukaza ingamba ku bwato burenga ku bihano bwafatiwe.
Ibiro ntaramakuru bya Leta y’u Burusiya, TASS, byatangaje ko Putin yise ibi bikorwa ubujura.
Ati “Birumvikana, ibi nta kindi bivuze ni ubujura n’ubugizi bwa nabi. Kandi nibishyirwa mu bikorwa, tuzabasubiza.”
Putin yavuze kandi ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwihimura k’u Burusiya kitazagarukira gusa mu mazi ubwato bw’u Burusiya bwaba bwafatiwemo.
TASS yanavuze ko Putin yashinjije Umuryango w’ubutabarane, NATO kwagurira ibikorwa byawo muri Aziya no guteza umwuka mubi muri Arctique.
Ati “NATO iri kwinjira muri aka karere, hari gushyirwaho inzego za gisirikare na politiki, kandi hari koherezwa cyangwa hateganywa koherezwa intwaro zishobora guteza ikibazo u Burusiya.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!