00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burayi hategerejwe ubwirakabiri nyuma y’imyaka 20

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Abantu babarirwa muri za miliyoni ku Mugabane w’u Burayi biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, babona ubwirakabiri budasanzwe, bugaragara mu bice bitandukanye by’uyu mugabane, bukageza n’aho ibice bimwe bya Espagne byijima ku manywa.

Ubu bwirakabiri bubaho iyo Ukwezi kunyuze hagati y’Isi n’Izuba, kukarikingiriza. Biteganyijwe ko igicucu cy’Ukwezi gitangirira mu bice bya kure byo mu Majyaruguru y’u Burusiya ahagana Saa 17:00 GMT (Saa 19:00 z’i Kigali) kigakomereza muri Greenland na Iceland.

Espagne ni cyo gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi biteganyijwe ko kizabona neza ubwirakabiri bwuzuye. Igicucu kizambukiranya icyo gihugu gitangiriye ku nkengero z’Inyanja ya Atlantique mu Majyaruguru, kigana ku Nyanja ya Méditerranée, aho biteganyijwe ko kizarangirira ahagana saa 18:30 GMT.

Lucie Green, umuhanga mu bijyanye n’Izuba wo mu Bwongereza usanzwe akurikirana ubwirakabiri hirya no hino ku Isi, yavuze ko ari ibintu bishobora gutuma uwabubonye ashaka kongera kubureba.

Ati “Abantu bashobora kubugiraho inyota yo kongera kubureba, kuko ari ibintu bikora ku mutima cyane.”

Ubwirakabiri butuzuye bwo buzagaragara mu bice byinshi by’u Burayi, muri Canada, mu Majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Afurika.

Ni ubwa mbere ubwirakabiri bwuzuye bugiye kugaragara ku butaka bw’u Burayi kuva mu 2006, ndetse muri Espagne hakaba hashize imyaka irenga 100 butagaragara.

Minisitiri w’Ubumenyi muri Espagne, Diana Morant, yavuze ko ubu bwirakabiri ari ibintu bidasanzwe bigereranywa n’ibiba rimwe mu myaka 100.

Iyo habaye ubwirakabiri bw’izuba bwuzuye, ku manywa hasa nk’ahijimye mu gihe gito, ubushyuhe bukagabanuka, ibicucu bikagaragara mu buryo budasanzwe ndetse inyamaswa zimwe zikagira imyitwarire nk’iyo zijya kuryama.

Muri Espagne, ubwirakabiri bwuzuye buzamara munsi y’iminota ibiri mbere gato y’uko izuba rirenga. Mu bice by’u Burusiya na Greenland bwo buzamara igihe kirekireho gato, ariko kitageze ku minota ibiri n’igice.

Ubwirakabiri butuzuye bwo buzamara hafi isaha imwe n’iminota 45. Abahanga bavuga ko buzabaha amahirwe adasanzwe yo kwiga imiterere y’ikirere gikikije Izuba, imiyaga iriturukaho n’imikorere y’umurima wa rukuruzi waryo.

Muri Espagne, abantu benshi bamaze kwerekeza ahantu hatekerezwa ko hazabonekera neza ubu bwirakabiri. Indorerwamo zabugenewe zo kureberamo Izuba mu buryo butangiza amaso na zo zabaye ingume mu bice bimwe by’igihugu.

Ubu bwirakabiri kandi bwitezweho kuzamura ubukerarugendo muri Espagne. Minisiteri y’Ubukungu y’icyo gihugu iteganya ko bushobora kwinjiza miliyoni 347 z’Amayero, bitewe n’abakerarugendo barenga ibihumbi 446 biyongera ku basanzwe basura igihugu.

Mu Mujyi wa Benavente wo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Espagne, amacumbi yamaze gushira kubera ubwinshi bw’abashaka kuharebera ubwirakabiri.

Abayobozi bateganya kandi ko hazaba ingendo z’imodoka ziyongera zigera kuri miliyoni 1,5 zerekeza mu bice ubwirakabiri bwuzuye buzagaragaramo. Imijyi myinshi yashyizeho ahantu hihariye ho kuburebera ndetse inongera ingamba z’umutekano.

Ubundi bwirakabiri bw’izuba bwuzuye buteganyijwe kuzanyura mu Majyepfo ya Espagne no mu Majyaruguru ya Afurika muri Kanama 2027, mu gihe mu 2028 hateganyijwe ubundi buzagaragaramo impeta y’urumuri izengurutse Ukwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages