Mu 2022 ni bwo Leta y’u Rwanda yazamuriye ubushobozi ibitaro icyenda birimo n’ibya Kibogora ibishyira mu rwego rw’ibitaro byigisha ku rwego kabiri.
Abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba bishimira ko basigaye bahererwa mu Bitaro bya Kibogora serivisi zabasaba kujya kwivuriza mu Ntara y’Amajyeppfo no mu Mujyi wa Kigali, bakavuga ko byagabanyirije amafaranga y’ingendo n’ibyago bashoboraga guhurira na byo mu ngendo.
Bayisenge Ancille wo mu Karere ka Nyamasheke wari ufite uburwayi bumutera kubyimba mu muhogo no mazuru, ibi bitaro byari byaramwohereje mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ajya kwivurizayo inshuro ebyiri.
Mu gihe yiteguraga gusubira i Butare kubagwa yahise amenya ko ibya Kibogora na byo bisigaye bifite inzobere mu kuvura ubwo burwayi.
Ati “Nahise nza hano i Kibogora baransuzuma, barambaga, bampa imiti, nyuma y’umunsi umwe bahita bansezerera. Nari mfite n’umwana na we urwaye gutyo na we yaramubaze ubu twembi tumeze neza”.
Uyu mubyeyi yishyuraga 20.000 Frw by’itike kugera CHUB no gusubira iwe. Inshuro ebyiri yategeshaga 40.000 Frw, mu gihe kuva aho atuye ajya Kibogora ategesha 1000Frw.
Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ko yatwegereje ubuvuzi”.
Ibitaro bishyizwe mu rwego rw’ibitaro byigisha byongererwa umubare w’abaganga b’inzobere, kuko ku nshingano yo kuvura biba bisanganywe hiyongereyeho inshingano yo gutegura abaganga b’inzobere.
Ibitaro bya Kibogora byahise bibona abaganga b’inzobere bashya 15 kuko kuri buri serivisi ifite umuganga w’inzobere hakaba n’iyo kuvura indwara z’abagore ifite abaganga batatu b’inzobere.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr. Umutoniwase Bernard ati “Ubitaro bindi bitandatu byo muri iyi ntara byohereza abarwayi hano… abarwayi twakiraga tukiri ibitaro by’akarere biyongereyeho abarenga 2000, ubu buri mwaka twakira abarwayi bari hagati ya 5500 na 6000 bavuye ku 3500”.
Ibitaro bya Kibogora byatangiye mu 1942 ari ivuriro rito rw’abamisiyoneri, bigenda bikura kugeza bibaye ibitaro by’Akarere, urwego byavuyeho biba ibiyigisha ku rwego rwa kabiri.
Abivuriza mu Bitaro bya Kibogora baturuka mu turere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba aritwo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!