Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kanama 2026, cyitabirwa n’Abanyarwanda barenga 200 batuye muri Repubulika ya Congo bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda zirimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafite icyicaro i Brazzaville.
Cyitabiriwe kandi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibanze mu Mujyi wa Brazzaville.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Ambasaderi Parfait Busabizwa, yagarutse ku nkomoko ndetse n’amateka y’Umuganura, anibutsa ko ari umwe mu minsi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye imbaraga nyinshi.
Yaberetse ko impamvu ari ukubera ko uretse kwishimira no gusangira ibyagezweho, umunsi w’Umuganura ari umunsi ubiba ubumwe mu Banyarwanda.
Ambasaderi Busabizwa yanagarutse ku nsanganyamatsiko y’Umuganura igaruka ku kuba isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira, ashishikariza buri wese gukomeza kuzirikana ko ari Umunyarwanda aho ari hose no mu byo akora byose.
Ambasaderi Parfait Busabizwa yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu guhora barangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo gukunda igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo, kugira imitekerereze mizima, no kwiteza imbere.
Yanashimye Abanyarwanda baba mu Repubulika ya Congo ku bwitabire bwabo muri gahunda z’igihugu, anabasaba gukomeza gutoza abakiri bato indangagaciro ziranga Abanyarwanda.
Uyu muyobozi yasabye Abanyarwanda gukomeza kwegera no kuganiriza abandi Banyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bagifite imyumvire y’amacakubiri, bakabashishikariza guhinduka ndetse no kwegera Ambasade ikabafasha kubona ibyangombwa bibafasha kubahiriza amategeko agenga igihugu batuyemo.
Ibi birori kandi byaranzwe n’umuvugo wiswe ‘Tuganure’ wanditswe ukanavugwa na Ganza Kanamugire Bertin ndetse n’ubusabane bugizwe no gusangira amafunguro, gakondo, aho Padiri Munyabugingo Pierre Claver yabasusurukije mu ndirimbo z’umuco nyarwanda.
Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikuze cyane mu Rwanda kuko amateka y’u Rwanda agaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana, mu gihe Umwami Ruganzu II Ndoli yawuhaye imbaraga ndetse awusubizaho nyuma y’uko wari warahagaze.
Ni umunsi mukuru abaturage n’abayobozi bahurira hamwe bakarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka ushize, bagafatira hamwe ingamba z’ibyo bagiye gushyiramo imbaraga, ndetse bakanasangira ku mbuto zeze.
Ku rwego rw’igihugu, ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura wa 2026 byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo, ku wa 07 Kanama 2026.

















