00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti Rayon Sports ikesha igikombe cya CECAFA nyuma y’imyaka 28

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 August 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Ruhago y’u Rwanda yongeye kugera ku gasongero ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ibikesha intsinzi Rayon Sports yabonye muri CECAFA Kagame Cup yegukanye ku wa 7 Kanama 2026.

Umugoroba wo ku wa Gatanu, wabaye udasanzwe muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana ibihumbi 45, ndetse ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 nyuma y’iminota 120, ikegukana CECAFA Kagame Cup 2026, byabaye ibindi hirya no mu gihugu, udasize no mu mahanga ahari Abanyarwanda bakunda iyi kipe.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi b’iyi kipe yari imaze imyaka 28 idakoza imitwe y’intoki kuri iki gikombe yegukanye bwa mbere mu 1998 ubwo CECAFA yari yabereye muri Zanzibar ari bwo amakipe yo mu Rwanda yatangiye kwitabira iri rushanwa. Byari amateka kuko nta yindi kipe yo mu rwa Gasabo yatwaye iri rushanwa ryabereye mu rugo no hanze nk’uko Gikundiro yabikoze.

Iyo usesenguye urugendo rwa Rayon Sports kuva mu mpera za Shampiyona ya 2025/26 kugeza kuri uwo mugoroba, usanga iki gikombe cya CECAFA Kagame Cup kitaraje nk’impanuka cyangwa amahirwe y’umunsi umwe.

Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026 idatsinzwe cyangwa ngo inganye umukino n’umwe. Yatsinze imikino yayo yose itanu, irimo uwa KVZ SC yo muri Zanzibar ku bitego 2-0, Tusker FC yo muri Kenya ku gitego 1-0, Al Hilal SC yo muri Sudani ku gitego 1-0, Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ku bitego 3-1 muri ½, mbere yo gutsinda Gor Mahia 2-1 ku mukino wa nyuma.

Muri iyo mikino yose uko ari itanu, Rayon Sports yinjije ibitego icyenda, yinjizwa bibiri gusa. Kapiteni wayo Emmanuel Nshimiyimana ni we watowe nk’Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa, Junior Dande aba Umunyezamu Mwiza, ndetse iyi kipe yegukana n’igihembo cya ’Fair Play’.

Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Gor Mahia FC ibitego 2-1

Ese ni iki cyafashije Rayon Sports kugera kuri iyi ntsinzi?

1. Isoko ry’abakinnyi ritagendeye ku mazina ahubwo ku byo ikipe yari ikeneye

Kimwe mu bintu bikomeye Rayon Sports yakoze mbere y’umwaka w’imikino wa 2026/27 ni uguhindura uburyo bwo kugura abakinnyi.

Mu myaka itandukanye, amakipe akomeye yo mu Rwanda yagiye anengwa kugura umukinnyi kubera ko yakinnye neza mu ikipe runaka, kubera izina rye cyangwa igitutu cy’abafana, ariko hatarebwe bihagije niba koko ajyanye n’uburyo umutoza ashaka gukinisha ikipe.

Muri Rayon Sports nshya, ibintu byarahindutse.

Muri Werurwe, ubwo haburaga amezi abiri ngo Shampiyona ya 2025/26 igere ku musozo, Rayon Sports yahaye akazi Umurundi Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu Sports, wabaye umutoza wa kane uyitoje muri uwo mwaka w’imikino nyuma y’Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi, Umurundi Haruna Ferouz, Lomami Marcel n’Umufaransa Bruno Ferry.

Nyuma y’ukwezi kumwe n’igice, mu mikino ya nyuma, iyi kipe yakiriye Umufaransa Dylan Linaert wari muhuzabikorwa mu bya tekinike mu marerero ya Paris Saint-Germain.

Kuva icyo gihe, kugeza mu mpeshyi, uyu Mufaransa yafatanyije cyane n’Umutoza Haringingo Francis n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu kugena imyanya ikipe yari ifitemo intege nke no gushaka abakinnyi bafite ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo.

By’umwihariko, nyuma y’umwaka w’imikino wa 2025/26, Haringingo na Lienart basanze ubwugarizi butari bwubatse mu buryo buringaniye, harimo no kutagira myugariro wo hagati usanzwe ukinisha ukuguru kw’ibumoso.

Ubusabe bwabo bwatumye Rayon Sports izana Umunya-Tchaf Charles Tchouplaou, yiyongera kuri Abbel Matumona na Nshuti Didier, abari basanzwe babukinamo ari bo Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani na Emery Bayisenge barasezererwa.

Icyo gihe hari amakuru yavugaga ko Rayon Sports yashoboraga guhindura hafi 70% by’abakinnyi yari isanganywe. Byagaragaraga nk’impinduka zikabije, ariko nyuma y’amezi make igisubizo cyagaragariye mu kibuga.

Ku Munsi w’Igikundiro wa 2026, ubwo Rayon Sports yatsindaga Gor Mahia 2-0 mu mukino wa gicuti, Nshimiyimana Emmanuel na Ishimwe Ganijuru Elie, bombi baherukaga kongererwa amasezerano, ni bo bonyine babanje mu kibuga bari basanzwe muri Rayon Sports. Abandi bose bari bashya dore ko iyi kipe yongereyemo abakinnyi 16 utabariyemo babiri bakiri bato bahawe umwanya wo kwigaragaza mu ikipe nkuru.

Icyatunguranye ni uko abo bakinnyi bashya batagaragaje cyane ikibazo cyo kudahuza imikinire. Charles Tchouplaou yatangiye kwerekana ubuhanga mu bwugarizi, Atisso Kodjo atangira kwigaragaza mu busatirizi, Junior Dande mu izamu agaragaza icyizere, Junior Kameni atanga imbaraga mu busatirizi, mu gihe Iradukunda Elie Tatou na Daniel Muhoza na bo batangiye kugaragaza ko bashobora kuba igisubizo.

Gutsinda Gor Mahia 2-0 ku Munsi w’Igikundiro byabaye nk’ikimenyetso cya mbere cy’uko Rayon Sports yari itangiye kubaka ikintu gishya. Atisso Kodjo yatsinze igitego cya mbere, mu gihe Junior Kameni yagize uruhare mu cya kabiri cyatsinzwe na Fabio Nkundimana. Junior Dande na we yari yakoze akazi gakomeye mu izamu.

Nyuma y’icyumweru, abo bakinnyi bagombaga guhura n’amakipe ari ku rwego rwa Gor Mahia, ariko noneho atari umukino wa gicuti, ahubwo mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Rayon Sports nshya, yaguze abakinnyi 16 bashya
Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports, Dylan Lienart (iburyo) we n'abatoza bakuriwe na Haringingo Francis bagize uruhare mu kubaka Rayon Sports yitwaye neza muri CECAFA Kagame Cup

2. Umwiherero w’i Gicumbi wahaye ikipe umwanya wo kwiyubaka

Ikindi cyafashije Rayon Sports ni icyemezo cyo gukorera igice cy’imyiteguro yayo mu Mujyi wa Gicumbi, ahari ubutumburuke buri hejuru n’ikirere gisaba abakinnyi gukora cyane.

Ku ikipe nka Rayon Sports, imyitozo ibera i Kigali si imyitozo gusa. Hari abafana baba bashaka kureba uko umukinnyi mushya ahagaze, hari abanyamakuru, hari amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga, hari abayobozi, hari inshuti z’abakinnyi ndetse hari n’igitutu gikomeye gituruka ku kuba buri kantu ikipe ikoze gakurikiranwa n’abantu benshi.

Iyo ikipe iguze abakinnyi benshi bashya, icyo ishaka mbere na mbere ntabwo kiba ari uko abaturage bababona, ahubwo iba ikeneye ko abo bakinnyi bamenyerana.

Ni ho agaciro k’umwiherero w’i Gicumbi kagaragariye. Mu bihe bishize, wasanga camera zose z’itangazamakuru ziri mu Nzove ku myitozo ya Rayon Sports, abakinnyi batangiye imyitozo bamaze amasaha make bavuye mu ndege bagatangira kunengwa nyamara bishobora kuba ari umunaniro.

Kuba ikipe yaravuye mu rusaku rw’i Kigali, ikajya ahantu hatuje nk’i Gicumbi, byahaye abatoza umwanya wo gukora ku bintu bito bishobora kutagaragara ku mukino ariko bikawutsinda.

Umwiherero utuma abakinnyi babana hanze y’ikibuga: Basangira, bakaruhukira hamwe, bakaganira, bagakemura utubazo duto kandi bakamenyana nk’abantu, ibitandukanye n’uko buri wese yaba ataha iwe mu rugo, agahita ajya mu bindi, iyo baba bari i Kigali.

Ibi byagaragaye mu irushanwa kuko Rayon Sports ntiyari ikipe isa n’iy’abantu bahuye mu byumweru bike. Yari ifite gahunda imwe mu kibuga ari yo gutsinda umukino.

Kuva mu ntangiriro za Nyakanga, Rayon Sports yakoreye umwiherero w'imyitozo i Gicumbi

3. Umutoza Haringingo Francis

Umutoza Haringingo Francis Christian na we ni umwe mu bakwiye gushimirwa uruhare runini yagize mu kwegukana iki gikombe.

Mbere y’umukino wa nyuma, uyu mutoza yumvikanye abwira aba bakinnyi ati “Igikombe ntigikinwa, kiratwarwa. Dufite amahirwe yo gukora amateka. Hashize imyaka 28 ikipe yegukanye iki gikombe, dusigaje umukino umwe gusa.”

Mbere yaho, Haringingo ntabwo yinjiye muri CECAFA Kagame Cup abwira abakinnyi ko buri mukino ugomba gukinwa nk’umukino wa nyuma, ahubwo yakomeje kugaragaza ko iri rushanwa ari igice cy’imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino no kwitegura amarushanwa Nyafurika.

Nyuma yo gutsinda Tusker FC igitego 1-0 ku mukino wa kabiri, uyu mutoza yavuze ko intego yabo ya mbere muri CECAFA yari ugutegura ikipe, ariko ko nibabona igikombe batazacyanga.

Iyo mitekerereze ishobora kuba yaragabanyije igitutu ku bakinnyi. Ntibagiye mu kibuga bafite ubwoba bwo kuvuga ngo “nidutsindwa birarangiye.” Bagiye gukina, kugerageza ibyo bakoze mu myitozo no gukomeza kumenyana. Intsinzi zakomeje kuza, icyizere kirazamuka.

Kudakura mu kibuga Muderi Akbar wari wabonye ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma no kugirira icyizere Muhoza Daniel w’imyaka 19, wagiye mu kibuga asimbuye agatsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera, bishimangira ubuhanga bw’uyu mutoza.

Haringingo ni we mutoza waherukaga guhesha Rayon Sports igikombe cy’irushanwa, ubwo yatwara icy’Amahoro mu 2023 nk’uko yabikoze ari muri Mukura VS mu 2018 ubwo batsindaga Gikundiro ku mukino wa nyuma.

Uyu Murundi umaze imyaka icyenda mu Rwanda, amaze kwigaragaza nk’umutoza ukomeye kuko n’ubwo yatozaga Kiyovu Sports mu 2021/22, Igikombe cya Shampiyona cyayinyuze mu myanya y’intoki.

Abandi bashyizemo ukuboko kwabo ni Umutoza Wungirije, Habimana Sosthene na Dusenge Sacha bakorana; Umutoza w’Abanyezamu, Hugo Tricárico n’Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Mwambari Serge.

Umutoza Haringingo Francis yongeye guhesha Rayon Sports igikombe nyuma y'uko icyo yaherukaga [cy'Amahoro] ari we wakiyihesheje mu 2023

4. Imibereho mishya ya Rayon Sports

Hari ikindi kintu gikunze kwirengagizwa mu mupira w’amaguru wo mu karere: Imibereho y’abakinnyi.

Ushobora kugira umutoza mwiza, umukinnyi ufite impano n’imyitozo yo ku rwego rwo hejuru, ariko umukinnyi ufite ibibazo byinshi hanze y’ikibuga ntabwo buri gihe ashobora gutanga 100%.

Amakuru IGIHE ifite agaragaza ko muri iyi myiteguro Rayon Sports yashoboye gutuma abakinnyi bayo bakora nta bibazo bikomeye by’amafaranga bibarangaza.

Ni byo, benshi muri bo ntibarabona amafaranga bemerewe bagurwa, ariko icyizere bafitiye ubuyobozi bw’inzibacyuho n’uburyo bashyize umutima ku kazi bigaragaza impinduka n’icyerekezo gishya muri Rayon Sports yari yaramaze kumenyerwa nk’ikipe y’ibibazo by’amikoro make.

Uyu munsi Gikundiro ifite abafatanyabikorwa bashobora kuyifasha kubona agera kuri miliyari 2 Frw ku mwaka, ku isonga hakaba Banki ya Kigali baheruka kugirana amasezerano y’imyaka itanu n’igice yatangiranye n’uyu mwaka.

Ibi byiyongeraho ko uyu munsi nta rwaserera ziri muri iyi kipe nk’uko byajya bihora ari hasi hejuru kandi bitangiriye mu buyobozi.

Umurongo mushya w'imiyoborere n'ubufatanye n'abaterankunga bashya byahinduye imibereho ya Rayon Sports

5. Abafana babaye umukinnyi wa 12

Ibintu byose muri Rayon Sports bishobora guhinduka, kuva ku bayobozi, abatoza, abakinnyi, abaterankunga cyangwa Stade ikiniraho, ariko hari kimwe gikunze kugumaho ari cyo abafana bayo.

CECAFA Kagame Cup 2026 yongeye kwerekana icyo aba-Rayons bashobora gukora iyo ikipe yabo ibahaye icyizere ndetse iri rushanwa ryatangiye abafana bari bafite ikipe nshya bashaka kureba icyo ishoboye.

Ku mukino wa nyuma, ntabwo byari bikiri ibyo “kureba ikipe nshya”, byari ukwizera ko amateka ashobora guhinduka ndetse ubwitabire bwari hejuru kuko n’ubwo harimo abafana andi makipe, uwavuga ko aba-Rayons bujuje Stade Amahoro ntiyaba abeshye.

Mu mupira w’amaguru, abafana ntibatsinda igitego ku rupapuro rw’umukino, ariko bashobora kugira uruhare ku buryo umukinnyi yitwara ari na byo byabaye ku mukino wa Gor Mahia, cyane mu minota y’inyongera.

Gor Mahia FC yari nziza mu kibuga, yari ihanganye n’abakinnyi 11 ba Rayon Sports, ariko mu by’ukuri yari inahanganye n’urusaku rw’abafana barenga ibihumbi 40 bari muri Stade Amahoro,

Rayon Sports yongeye kwiyimika nk'umwami wa CECAFA, yegukana iri rushanwa yaherukaga mu myaka 28 ishize
Abafana ba Rayon Sports bayibaye inyuma kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye
Ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 yari yuzuye kandi abari bayirimo hafi ya bose ari abakunzi ba Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages