00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abishwe n’umutingito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 05:41
Yasuwe :

Guverinoma ya Colombia yatangaje yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abantu bahitanywe n’umutingito ukomeye wibasiye uburengerazuba bw’icyo gihugu, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abashobora kuba bari munsi y’ibisigazwa by’inyubako bikomeje.

Uwo mutingito wari ufite ubukana bwa 7,4 wabaye ku wa Mbere. Ni wo ukomeye kurusha indi yibasiye Colombia muri iki kinyejana. Abantu 216 ni bo bimaze kwemezwa ko bawuguyemo.

Mu rwego rwo kunamira abapfuye, amabendera ku nyubako za Leta muri Colombia no kuri za Ambasade z’icyo gihugu hirya no hino ku Isi azururutswa kugeza hagati mu gihe cy’iminsi itatu y’icyunamo.

Mu mijyi ya Pereira na Cali, abari mu bikorwa by’ubutabazi bakomeje gukora ijoro ryose, bifashishije imashini, imbwa zabugenewe ndetse n’ibindi bikoresho mu gushakisha abantu bashobora kuba bakiri bazima bari munsi y’ibisigazwa by’inyubako.

Abahanga bavuga ko amasaha 48 ya mbere nyuma y’umutingito ari ingenzi cyane mu gushakisha ababa bagwiriwe n’inyubako, kuko nyuma y’amasaha 72 amahirwe yo kubona abantu bakiri bazima atangira kugabanuka cyane.

Mu bice bimwe bya Cali, inyubako nyinshi zasenyutse burundu, imodoka zigwirwa n’inkuta n’ibisate bya beto.

Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella, yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu ndetse asezeranya imiryango yibasiwe n’umutingito inkunga yo kwishyura ubukode bw’amacumbi. Yabitangaje ubwo yasuraga Pereira ku wa Kabiri.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizatanga miliyoni 15,5$ y’imfashanyo y’ubutabazi, mu gihe ibindi bihugu n’imiryango hirya no hino ku Isi na byo byakomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya na Colombia no gutanga ubufasha.

Colombia yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abishwe n’umutingito
Uyu mutingito wangije ibintu byinshi muri Colombia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages