Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, ni bwo mu buryo bwemewe Ubuyobozi bwa APR FC, bwatanze ibaruwa muri FERWAFA yerekana impamvu itazakina iri rushanwa.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yemeye ko bakiriye ibaruwa ya APR FC, ndetse bagiye gusuzuma impamvu zatanzwe, ikizakurikiraho kizatangazwa mu gihe cya vuba.
Ati “Ibaruwa twayibonye ejo nimugoroba, ivuye mu bunyamabanga bwa APR FC. Impamvu zabo zizasuzumwa, ibindi bikurikiyeho muzabimenyeshwa mu minsi iri imbere.”
APR FC igaragaza ko itigeze imenyeshwa mbere ko uburyo bwo gukina iri rushanwa bwahindutse, kugira biyifashe mu gutegura umwaka w’imikino wa 2026/27.
Igihe hafatwaga umwanzuro wo guhindura irushanwa, ntabwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yigeze ihamagarwa nk’umunyamuryango urebwa n’irushanwa, kugira ngo hafatwe umwanzuro yagizemo uruhare, anamenye inyungu bifitiye ikipe n’umupira w’amaguru.
Ivuga ko kandi hari guhamagarwa abanyamuryango bose ba FERWAFA, kuko amakipe ane gusa atari yo agenewe irushanwa rya Super Cup, kuko ubundi rikinwa n’amakipe yitwaye neza mu mwaka wabanje.
Aho bamenyesherejwe umwanzuro ku irushanwa, ngo wasanze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yarateguyemo imikino ya gicuti yo kwitegura irushanwa rya CAF Champions League 2026/27.
Biteganyijwe ko amakipe ane ari yo azahatanira igikombe kiruta ibindi cyahinduriwe izina gisigaye cyitwa Turbo King Super Cup, ku itariki ya 22 na 28 Kanama 2026. Ayo makipe ni APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
APR FC ni yo yegukanye Igikombe giheruka cya Super Cup, nyuma yo kunyagira Rayon Sports ibitego 4-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!