Abasenateri Elizabeth Warren wo muri Massachusetts na Richard Blumenthal wo muri Connecticut, mu ibaruwa yo ku wa 10 Kanama 2026 bandikiye ibigo bya Antwerp World Diamond Centre na David Gotlib Luxury Cufflinks, bavuze ko iyo mpano ishobora guteza ibibazo bikomeye bijyanye n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika abuza ruswa.
Bavuze ko mu gihe byagaragara ko ayo mategeko yarenzweho, ibigo byatanze iyo mpeta bishobora no gukurikiranwa mu nkiko.
Abo basenateri bagaragaje impungenge z’uko kuba Trump yarahawe impano ihenze mu gihe ubutegetsi bwe bwari bugiye gufata ibyemezo bikomeye ku misoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, bishobora gutuma abantu bibaza niba iyo mpano nta ruhare yagize kuri ibyo byemezo.
Mu ibaruwa yabo, bavuze ko ku ruhande rumwe iyo mpano itanga isura mbi ku buryo ibyemezo bya Leta bishobora kuba byarafashwe, naho ku rundi ruhande ikaba ishobora gutuma hakekwa ko ibigo byo mu mahanga bishobora kubona inyungu zihariye mu by’imisoro binyuze mu guha Perezida impano zihenze.
Iyo mpeta yakozwe na David Gotlib, yashyikirijwe Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bubiligi ku wa 28 Kamena n’Umuyobozi wa Antwerp World Diamond Centre, kugira ngo ayigeze kuri Trump mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze ibayeho.
Ku wa 24 Nyakanga 2026, ubutegetsi bwa Trump bwakuye diamant z’umwimerere zo mu Burayi mu bicuruzwa byari byashyiriweho imisoro mishya, bituma urwego rwa diamant rwo mu Bubiligi rwongera gucuruza muri Amerika nta musoro wishyurwa nk’uko byari bisanzwe.
Warren na Blumenthal basabye ibyo bigo kubaha ibisubizo bitarenze ku wa 24 Kanama, birimo kugaragaza agaciro nyako k’iyo mpeta, uwishyuye amafaranga yo kuyikora ndetse n’ibiganiro byaba byarabaye hagati yabyo n’ubutegetsi bwa Trump ku bijyanye n’imisoro mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kuyikuraho.
Amakuru avuga ko agaciro k’iyo mpeta kari hagati ya 25.000$ na 35.000$.
Iki kibazo cyakuruye impaka kuko impeta yatanzwe mbere gato y’uko ubutegetsi bwa Trump bufata icyemezo cyafashije urwego rwa diamant rwo mu Burayi gukomeza kugera ku isoko rya Amerika nta misoro mishya.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byahakanye ko hari inyungu zidasanzwe zahawe abari mu rwego rwa diamant kubera iyo mpano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!