Ku wa 6 Kanama 2026, ni bwo Gitifu w’Umurenge wa Kansi, yatawe muri yombi, afungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ndora.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Gitifu Gasana yaba yarahishiriye uruganda rwakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwari rwafunzwe na Rwanda FDA ariko nyuma rukongera gukora.
Amakuru avuga ko ubwo urwo ruganda rwafungwaga, hatigeze hashyirwaho ingufuri z’umurenge, ahubwo hakomeje hafungwa n’izari zihasanzwe, ibishobora kuba byaratanze icyuho cyo kongera gukora bigatuma Gitifu atabwa muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul yabwiye IGIHE ko Gitifu Gasana yafunguwe ku wa 11 Kanama 2026, hamwe n’abandi bantu babiri bari bafungiwe rimwe barimo Umukuru w’Umudugudu w’Impinga, uruganda rwafunze rwubatsemo ndetse n’umwe mu bakozi b’uruganda.
Ati "Ni byo koko yafunguwe, ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha ni bwo ruzi neza uko bimeze, buriya rwabonye bikwiye."
Indi nkuru bijyanye:Gisagara: Gitifu w’Umurenge wa Kansi yatawe muri yombi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!