Ibi bikubiye mu ibaruwa yo ku wa 11 Kanama 2026 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Balaam Barugahara yandikiwe abayobozi b’uturere bose, abayobozi b’imijyi n’abayobozi b’inama njyanama, ku mabwiriza ajyanye no gukorera mu mucyo mu nzego z’ibanze, kubazwa inshingano, kongera umusaruro mu baturage no kugenzura ibikorwa byo gucuruza inzoga n’iby’imikino y’amahirwe.
Yagize ati “Utubari, ahacururizwa inzoga gakondo n’ahandi hacururizwa inzoga ntihagomba gufungura mbere ya Saa Cyenda z’amanywa mu minsi y’akazi.”
Yategetse ko utubari n’ahandi hacururizwa inzoga bizakomeza kurenga ku mabwiriza yemewe y’amasaha yo gukora bigomba gufungwa, kandi ababikora kenshi bagafatirwa ibihano bikwiye hakurikijwe amategeko.
Minisitiri Barugahara yanategetse ko ba nyir’utubari, amaduka n’ahandi hacururizwa inzoga, bagurisha cyangwa baha inzoga abantu bari munsi y’imyaka 18, bagomba gufatwa bagakurikiranwa n’amategeko.
Yagize ati “Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zigomba gushyira imbaraga mu kubahiriza iki cyemezo, kandi abantu bagaragara ko bakomeje kurenga ku mategeko bagafatirwa ibihano bikwiye.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gufata iya mbere mu guca intege umuco wo kunywa inzoga mu gitondo cya kare no gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’amatsinda ashinzwe kubahiriza amategeko, kugira ngo utubari n’ahandi hacururizwa inzoga bidakora mu buryo bushishikariza abantu kumara amasaha menshi banywa inzoga aho gukora.
Minisitiri Barugahara yagize ati “Ibi bigamije gukemura ikibazo cy’ubushomeri n’ubunebwe, ibibazo byo mu miryango ndetse n’ubwiyongere bw’ibyaha bifitanye isano no kunywa inzoga nyinshi mu baturage, ari na gashyirwa ingufu mu gufasha abaturage gukora no kongera umusaruro.”
Yanategetse ko inzego z’ibanze zigomba kugenzura amasaha ibigo by’imikino y’amahirwe bikoreramo mu turere, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga, mu kurengera abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda ingaruka mbi ziterwa no gukabya mu mikino y’amahirwe n’ibindi.
Inzego z’umutekano, abashinzwe kubahiriza amategeko mu nzego bireba na bo basabwe gufasha inzego z’ibanze gushyira mu bikorwa no kubahiriza aya mabwiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!