00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama agiye gutangiza ‘Podcast’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2026 saa 05:20
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, agiye gutangiza podcast nshya izibanda ku bitabo byagize uruhare rukomeye mu kubaka imitekerereze ye no mu buryo abona isi.

Iyo podcast yiswe “A Great Book with Barack Obama”, izatangira gusohoka kuri Audible, ku wa 24 Nzeri 2026, aho Obama azajya aganira n’abatumirwa ku bitabo byagize uruhare rukomeye mu buzima bwabo.

Iyi podcast izaba igizwe na episodes esheshatu, buri episode ikazibanda ku gitabo kimwe muri bitandatu Obama yahisemo nk’ibyamugizeho ingaruka zikomeye.

Iyi Podcast yakozwe na Audible, sosiyete ya Amazon, ku bufatanye na Higher Ground, ikigo cya Barack Obama n’umugore we, Michelle Obama gikora ibijyanye n’amajwi, filime n’ibindi bihangano.

Mu bitabo Obama yahisemo harimo “Song of Solomon” cya Toni Morrison, “Tinker Tailor Soldier Spy” cya John le Carré, “The Fire Next Time” cya James Baldwin, “All the Pretty Horses” cya Cormac McCarthy, “Gilead” cya Marilynne Robinson na “All the King’s Men” cya Robert Penn Warren.

Obama yavuze ko ibitabo byiza byagiye bimufasha kumenya uwo ari we no gusobanukirwa ibyo yemera, avuga ko ibyo bitabo bitandatu byamuherekeje mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe kandi buri kimwe gifite icyo cyigisha ku mibereho ya muntu.

Yasobanuye ko muri iyi podcast yatumiye bamwe mu nshuti ze kugira ngo baganire ku mpamvu ibyo bitabo byabakoze ku mutima, uburyo bishobora gufasha abantu kwisobanukirwa no kumva abandi, ndetse n’impamvu ubuvanganzo bugifite agaciro muri iki gihe.

Obama yavuze ko yifuza ko abazumva iyo podcast bazashishikarira kuvumbura ibitabo bishya cyangwa kongera gusoma ibyo bari basanzwe bazi, cyane cyane ibishobora guhindura uburyo umuntu abona ubuzima n’Isi imukikije. Amazina y’abatumirwa bazagaragara muri ibyo bice bitandatu ntaratangazwa.

Obama asanzwe azwiho gukunda gusoma no gusangiza abantu ibitabo yamushimishije. Mu myaka ishize, yagiye ashyira hanze urutonde rw’ibitabo yasomye mu mpeshyi ndetse n’ibyo yakunze kurusha ibindi mu mpera z’umwaka.

Mu rutonde yashyize hanze mu mpera za Nyakanga 2026 harimo “Kin” cya Tayari Jones, “Vigil” cya George Saunders, “The Things We Never Say” cya Elizabeth Strout, “Transcription” cya Ben Lerner na “Cool Machine” cya Colson Whitehead.

Bitandukanye n’izo ntonde ze zisanzwe zibonekamo ibitabo bishya, hafi y’ibitabo byose Obama yahisemo gukoresha muri podcast ye byasohotse mu kinyejana cya 20. “Gilead” cya Marilynne Robinson, cyasohotse mu 2004, ni cyo gusa cyasohotse muri iki kinyejana.

Perezida Obama agiye gutangiza 'Podcast'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages