Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 11 Kanama 2026. Ni nyuma y’uko ibiciro by’inyama mu mezi abiri ashize byarushijeho gutumbagira bitewe n’indwara y’ubuganga yibasiye amatungo yuza mu Rwanda (inka, ihene n’intama).
Ibyo byatumye ibice bitandukanye by’Igihugu bishyiraho akato kuri aya matungo kugira ngo arwaye abanze avurwe, andi akingirwe, bituma inyama zayo ziba nke ku isoko zirahenda cyane, kuko ikilo cy’inyama z’inka kikubye hafi kabiri kigera kuri 13.000 Frw i Kigali, ariko byatumye n’izindi nyama nk’iz’inkoko zihenda.
Dr. Ndabamenye yavuze ko hari icyizere ko inyama z’aya matungo zizongera kuboneka neza ndetse n’ibiciro byazo byongere kumanuka kuko ubu amatungo yose agomba gukingirwa yakingiwe hategerejwe ko yose agira ubudahangarwa ku buganga.
Ati “Kurwanya izi ndwara z’ibyorezo mu matungo bifata igihe, ariko nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri ariko birangiye ubuzima bwongera busubira uko bwari bumeze.”
Yasobanuye ko ubu amatungo yose yakingiwe, ariko ko bifata igihe kingana n’ukwezi kugira ngo urukingo mu mibiri yayo rube rutanze ubwirinzi. Gukingira aya matungo byakozwe muri Kamena na Nyakanga 2026 mu gihugu hose, ku buryo uku kwezi kwa Kanama kuzarangira, ayakingiwe nyuma na yo yujuje ukwezi.
Dr. Ndabamenye yagaragaje ko nubwo inyama z’inka ari zo abenshi bafatiyeho igipimo cy’ihenda kuko inyama zazo ziri mu ziribwa cyane, muri rusange icyazamuye ibiciro cyane harimo n’umusaruro muke w’amatungo magufi, ku buryo ingamba zo gukemura ikibazo cy’igiciro cy’inyama ziri mu buryo bubiri.
Ati “Dufite gahunda yo kongera n’amatungo magufi, cyane cyane inkoko, kuko muri iyi minsi abaturage barazikoresheje cyane. Tuzongeye byatuma twunganira za nyama z’inka rero tugomba kuzamura n’ishoramari muri iyo gahunda yo kongera inyama kugira ngo nituba turi nko gukingira tutazajya tubura inyama.”
Yongeyeho ati “Umuntu yatanga icyizere ko ibiciro by’inyama uko tubibona uyu munsi bizagenda bisubira hasi uko amatungo azagenda aboneka avuye muri ya gahunda yo kuyakingira twakoze.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ugereranyije Nyakanga 2026 na Kamena 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%, ahanini bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 1,3%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!