00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Nel Ngabo yerekeje i Burayi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2026 saa 04:31
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2026, Nel Ngabo yerekeje i Burayi, aho yitabiriye iserukiramuco rya ‘AfrOstrava 2026’, ategerejwe guhuriramo na Kivumbi King na CKay wo muri Nigeria. Iri serukiramuco rizabera mu Mujyi wa Ostrava muri Repubulika ya Tchèque.

Uyu muhanzi werekeje i Burayi ku nshuro ye ya mbere yavuze ko afite amatsiko yo gutaramana n’abafana be bashya, kuko ari ubwa mbere agiye kuri uyu mugabane yahoze arota kuzatemberaho.

Ati “Buri muhanzi ziba ari inzozi ze gutaramana n’abakunzi be aho bari hose, i Burayi ho ni ubwa mbere. Biratangaje ukuntu ari ubwa mbere, ariko mfite amatsiko yo gutaramana n’abafana banjye bashya. Buriya iyo uri umuhanzi uba utekereza guhura n’abantu bawe, biganjemo abashya.”

Nubwo agiye i Burayi yitabiriye iki gitaramo, Nel Ngabo yavuze ko azagira n’umwanya wo gutembera gato mu bindi bihugu by’i Burayi, anahamya ko aramutse abonye akandi kazi yagakora, igihe cyose katagira ibyo kamuvangira.

Uyu muhanzi yavuze ko agomba guhita ataha i Kigali, kuko afite akandi kazi mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’, ategerejwemo ku wa 29 Kanama 2026. Muri iki gitaramo azahurira n’abarimo Diamond Platnumz, Bruce Melodie, Ish Kevin, Etania wo muri Uganda n’abandi banyuranye.

‘AfrOstrava’ ni iserukiramuco risanzwe rihuriza hamwe abakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Repubulika ya Tchèque no mu bindi bihugu by’i Burayi.

Uretse ibitaramo by’umuziki, iri serukiramuco rigizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umuco nyafurika, imbyino, ibiribwa gakondo n’ibindi.

Nel Ngabo yerekeje i Burayi ku nshuro ye ya mbere
Nel Ngabo ategerejwe mu iserukiramuco ‘AfrOstrava 2026’ rizabera mu Mujyi wa Ostrava muri Repubulika ya Tchèque
Nel Ngabo yavuze ko agomba guhita agaruka i Kigali kuko ahafite igitaramo cya Diamond Platnumz Experience
Nel Ngabo yajyanye i Burayi na Ishimwe Clement

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages