Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Kanama 2026 kibera mu Murwa Mukuru wa Armenia, Yerevan.
Ambasaderi Gen Maj Nzabamwita yashimye uburyo yakiriwe, anageza kuri Perezida Vahagn Khachaturyan, intashyo za mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Abinyujije kuri X yakomeje ati “Nashyikirije kandi Perezida Vahagn Khachaturyan ibaruwa ya Perezida Kagame isaba Armenia gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, mu matora azaba mu Ugushyingo 2026 muri Cambodge.”
Ambasaderi Gen Maj Nzabamwita yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kumugirira icyizere no kumuha amahirwe yo gukomeza gukorera u Rwanda no kurugaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Gen Maj Nzabamwita yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya tariki ya 20 Ukuboza 2024. Mbere yari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.
Yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2019.
Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Yafashe icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byinshi byo muri uyu muryango byashimye ibikorwa bye.
Mu gihe ayoboye uyu muryango, wateye intambwe zirimo kongera umusanzu ibihugu bitanga wari umaze imyaka 13 udahinduka kandi imishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa yiyongera.
Mushikiwabo yasobanuye ko mu gihe amaze ku buyobozi bwa OIF, ingengo y’imari y’uyu muryango yongerewe kandi ko yahawe uburenganzira bwo gushaka amafaranga mu nzego z’abikorera yatuma intego wihaye zigerwaho.
Kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, ni bwo mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge hazaba inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF. Ni bwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
U Rwanda na Armenia ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere mucye kandi byose byagize amateka mabi ya jenoside.
Armenia ifite ibyo kwigira k’u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho rufatwa nk’igihugu cy’icyitegererezo ku bihugu byinshi.
Armenia ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26.743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya. Iki gihugu gituwe na miliyoni 3,1, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, nubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.
Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo ugera miliyari 31,8$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!