Wangadya yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe za Komisiyo, Inzego zashyizweho n’amategeko n’Ibigo bya Leta, COSASE.
Yemeje ko yandikiye Perezida Museveni ibaruwa imumenyesha ko yeguye, ariko Perezida yanga kubyemera.
Ati “Bwana Perezida wa Komisiyo, ni ukuri nandikiye Nyakubahwa Perezida ibaruwa yo kwegura, ariko ubwegure bwanjye ntibwemewe.”
Wangadya yavuze ko Intumwa Nkuru ya Leta yari yaranamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko ubwegure bwe butigeze bwemerwa, bityo ko akomeje kuba Umuyobozi wa UHRC.
Ati “Intumwa Nkuru ya Leta yagejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, isobanura neza ko ubwegure bwanjye butigeze bwemerwa kandi ko nkomeje kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda. Uko ni ko bihagaze.”
Abajijwe niba yaramenyeshejwe ko ubwegure bwe bwanzwe binyuze mu magambo y’Intumwa Nkuru ya Leta cyangwa niba Perezida Museveni ubwe ari we wabimubwiye, Wangadya yavuze ko Museveni yamuhamagaye kuri telefone akamutegeka gusubira ku kazi.
Ati “Igisubizo nahawe n’urwego rwanshyizeho cyanyuze kuri telefone, ntabwo cyari mu nyandiko. Hari igihe Nyakubahwa Perezida akoresha telefone mu gutanga ubutumwa. Nategetswe ko niba naravuye ku kazi, ngomba guhita ngarukaho, kandi nubahirije ayo mabwiriza.”
Wangadya yari yanditse ibaruwa yo kwegura muri Nyakanga 2026, ashinja bamwe mu bagize Komisiyo kumurwanya. Mu bo yashyize mu majwi harimo Simeo Nsubuga wahoze ari umudepite, nyuma y’uko bombi bagiranye amakimbirane kuva Nsubuga yagirwa umwe mu bagize iyo Komisiyo.
Undi uri muri Komisiyo, Jacklet Atuhaire Rwabukurukuru, na we yagiye anenga Wangadya ku mugaragaro, avuga ko adakwiriye kuyobora iyo Komisiyo.
Aya makimbirane yakajije umurego nyuma y’uko Wangadya ashinje Atuhaire na Nsubuga gukoresha umutungo wa Leta, by’umwihariko imodoka, mu bikorwa bya politiki birimo kubogama.
Ku rundi ruhande, Nsubuga na we yashinje Wangadya kuba adafite ubushobozi bukenewe kugira ngo abe umwe mu bagize Komisiyo. Wangadya we yamushinje kutagira uruhare rufatika mu guteza imbere imikorere y’uru rwego, ahubwo agahitamo kwishora mu makimbirane adakenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!