Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, ni bwo bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bakiriye uyu mugabo ugiye kubafasha kubaka ikipe nshya.
Mark Harrison yageze mu Rucaca kugira ngo asimbure Haringingo Francis Christian wavuye muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2025/26 utarangiye kuko yari yabonye amahirwe mashya muri Rayon Sports.
Uyu mutoza w’imyaka 65 azungirizwa na Omar Rubangura wavuye muri Rutsiro FC na Sebera wari warasigaye muri Kiyovu Sports nk’umutoza w’agateganyo, ari na we wasoje umwaka w’imikino.
Kiyovu kandi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri umutoza w’abanyezamu, Nduwimana Pascal.
Si ubwa mbere Harrison atoje amakipe yo muri Afurika, dore ko yatoje Gor Mahia yo muri Kenya, Lamontville Golden Arrows F.C na Chippa United zo muri Afurika y’Epfo, Township Rollers FC yo muri Botswana, Harare City FC yo muri Zimbabwe n’izindi.
Asanze Kiyovu Sports yarongereye amasezerano ya Mugisha Rama na Moïse Sandja Bulaya, ndetse yaragaruye Richard Kirongozi, ikagura Kambanda Emmanuel, Hamis Hakim na LoLa Kanda Moïse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!