00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Stephen Curry ntazava muri Golden State Warriors

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 August 2026 saa 01:29
Yasuwe :

Golden State Warriors n’umukinnyi wayo w’igihangange, Stephen Curry, bari mu biganiro byo kongera amasezerano ye, azatuma uyu mukinnyi ahagarika gukina muri NBA nta yindi kipe akiniye.

Ibi byatangajwe na Team Manager wa Golden State Warriors, Mike Dunleavy, avuga ko ikipe igikeneye cyane umusanzu w’uyu mukinnyi, nubwo yayikiniye kuva mu 2009.

Mike yavuze ko buri ruhande rwifuza aya masezerano nubwo hari ibigomba kuyavugururwamo, dore ko uyu mukinnyi ari kwinjira mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano asanganywe atuma bamwishyura miliyoni 62,5$.

Mike yagize ati “Yemerewe kugenda, ariko kuguma hano ni bwo butumwa buri mu byo twaganiriye kenshi. Kandi biri mu murongo mwiza. Murebe, anyegereye akambwira ko ashaka kugenda, njye na Joe Lacob twababwira, ariko ntitwabikunda.”

“Ubu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka. Kuba yajya ahandi birashoboka, ariko ni ikintu twembi tutifuza. Nta bwoba mfite ko azagenda kuko arashaka gukomeza kuba muri Warrior, ndetse ni yo ashaka kuzarangiza igihe cye nk’umukinnyi ari yo akinira.”

Curry umaze imyaka 17 muri Warriors, na we yagaragaje ko yifuza kuguma muri iyi kipe, dore ko ari we mukinnyi w’ingenzi kuko byibuze muri buri mwaka w’imikino yakinaga imikino 70.

Mu mwaka ushize wa 2025/26 yakinnye imikino 41 gusa abanje mu kibuga, kubera ko yari ahaganye n’ibibazo by’imvune.

Bivugwa ko amasezerno mashya ya Curry na Warriors azashyirwaho umukono nyuma ya tariki ya 29 Kanama 2026, aho azongeraho imyaka ibiri ku maszerano afite, kishyurwa miliyoni 136,7$. ​million.

Ari muri iyi kipe, yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri NBA inshuro ebyiri, ndetse aba mu ikipe nziza y’umwaka inshuro 11.

Stephen Curry ntateganya kuva muri Warriors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages