Ibyo yabigarutseho ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’itangazamakuru Gatolika yateraniye i Kigali kuva kuva ku wa 3-8 Kanama 2026 ihuje ibitangazamakuru byo hirya no hino ku Isi byegamiye kuri Kiliziya, nk’uko BBC yabitangaje.
Musenyeri Ntivuguruzwa atangaje ibi mu gihe bamwe mu biganjemo urubyiruko banenga imyigishirize ya Kiliziya, bavuga ko itsimbarara ku bya kera aho kugendana n’Isi ya none.
Uyu Mushumba yavuze ko Kiliziya yumva amajwi y’urubyiruko rusaba impinduka kandi ko ihora ishaka ko iki gice cy’abayoboke bayo na cyo cyitabwaho ariko itanirengagije abakuru.
Ati “Ariko nanone Kiliziya igomba no kuvuga imvugo abakuze bumva kuko ireba bose. Abakuru n’abatoya, abize n’abatarize. Urubyiruko na rwo ni abayoboke bacu, nibakoreshe ubwenge bw’iki gihe na bo badufashe gusakaza ubutumwa bwiza.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko guhindura uburyo Kiliziya ikoresha mu kugeza ubutumwa ku bayoboke bitagomba gufatwa nk’ikintu kidasanzwe, ahubwo ko buri mukirisitu akwiye gukoresha impano afite mu kwamamaza ukwemera kwe.
Ati “Umukirisitu wese yagombye kumva ko afite inshingano yo gukoresha impano afite yamamaza ukwemera kwe. Rwa rurimi bumva bagomba kurukoresha. Kuki se tutakumva konseri nkirisitu, injyana ya Rock nkirisitu...? Kiliziya rwose iriteguye.”
Musenyeri Ntivuguruzwa kandi yavuze ko Kiliziya ishobora gukoresha ikoranabuhanga rigezweho nka AI kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko ruri gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira z’ikoranabuhanga.
Muri iyi nama, hasuzumwe uburyo ibitangazamakuru Gatolika byakwifashisha ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’Ubwenge Buhangano mu gufasha Kiliziya gusakaza ubutumwa bwiza no kubugeza kuri benshi.
Igitekerezo cyo kuvugurura uburyo Kiliziya igera ku rubyiruko cyari cyaragaragajwe no mu nama yabereye i Kigali ku wa 1 Gicurasi 2026, ubwo Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yahuraga n’urubyiruko rw’abavuga rikumvikana b’Abagatolika.
Urwo rubyiruko rwamusabye ko Kiliziya yavugurura imyigishirize yayo ikajyana n’igihe, ndetse ko hamwe na hamwe yakwemerera abakirisitu gukoresha indirimbo zo mu njyana zigezweho kandi zikurura abakiri bato mu guhimbaza Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!