Bénin ikomeje kwagura umubano wayo n’u Rwanda, ndetse Perezida w’iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, Romuald Wadagni, amaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko rugamije guteza imbere ubu bufatanye.
Ubuyobozi bwa Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton, bwakanguriye abayobozi b’ibice bitandukanye by’iyi hoteli kugira umuco wo gutega amatwi ibitekerezo n’ibyifuzo by’abakozi bayobora, kuko akenshi usanga abayobozi ari bo batanga amabwiriza y’ibikorwa gusa bakirengagiza ibitekerezo by’abakozi bahura n’abakiliya buri munsi.
Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bukomeje kuba imwe mu nkingi zikomeye z’amafaranga ava mu basura u Rwanda, aho mu gihembwe cya kabiri cya 2026 bwonyine bwafashije kwinjiza hafi miliyoni $45,7, ni ukuvuga arenga miliyari 65 Frw.
Amadubu, zimwe mu nyamaswa benshi bumvise mu nkuru z’ibitabo cyane cyane iby’iyobokamana nka Bibiliya, ariko n’ubu kuzibona imbonankubone bikaba bigoye.
Iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ivuzwe, benshi batekereza ku ishyamba ry’inzitane ririmo inzira yo mu kirere, chimpanzees, inkende n’urusobe rw’inyoni zihora ziririmba.
Hashize amezi ane Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rutangije inyigo igamije kureba uko ibirwa n’amazi byo mu Kiyaga cya Kivu byahindurwa pariki y’igihugu, ikazitwa Pariki y’Igihugu y’Ikiyaga cya Kivu.
Wa munsi wo kuzirikana akamaro k’ingagi mu Rwanda wageze. Kwita Izina, umuhango ugirwamo uruhare by’umwihariko n’abantu 23 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, barimo abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, siporo, ubuhanzi, ibidukikije n’ubukerarugendo. Ni bo bari bwite abana b’ingagi amazina kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yatangaje ko hoteli yo mu bwato ya Mantis Kivu Queen uBuranga, izasubukura imirimo yayo mu 2027.
Ubushakashatsi bushya bwashyize gusura ingagi zo mu misozi zo mu Rwanda ku mwanya wa mbere mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku kureba inyamaswa zo mu gasozi abantu bakwiriye kwitabira kurusha ibindi ku Isi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashimye ifungurwa rya Kenlo Green Resort, busaba abayikoreramo guhora ku isonga muri serivisi inoze kugira ngo abayigana bajye bahora bayihitamo.
Iyo umuntu atekereje ahantu ho kuruhukira hatuje, kure y’urusaku kandi hari amahumbezi, akenshi ahita atekereza kujya hanze y’Umujyi wa Kigali. Biterwa n’uko usanga ahantu nk’aho ari ho hari amahoteli menshi n’ahantu hatuma umuntu ahagirira ibihe byiza kandi akaruhuka neza.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko inzobere zirenga 30 zo mu bihugu bitandukanye, zatangiye kwiga ku ishyirwamubikorwa ry’umushinga wo gushyiraho Pariki y’igihugu y’Ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu na Pariki y’Igihugu ya Rugezi, Burera na Ruhondo.
Ku bantu bakunda ahantu hatuje, wumva amajwi w’inyoni ureba ibyiza by’ikiyaga cya Mugesera, mbakumbuje kugera kuri Bicaca Lakefront. Hoteli nshya yuzuye i Rwamagana mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera.
Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB), rwagaragaje ko mu 2025 imibare y’Abanyarwanda bakora ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu igenda y’iyongera, aho nk’abasura pariki biyongereyeho 8,1% barenga ibihumbi 59, bavuye ku bihumbi birenga 54 bariho mu 2024.
Côte d'Ivoire ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika gikora ku Nyanja ya Atlantique, kizwiho guhuza ubucuruzi n’ubukerarugendo ndetse kikaba iwabo w’imbuto za cocoa zikorwamo chocolat kuko aricyo gihinga nyinshi ku Isi.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hagenda hashyirwaho ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka, mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kitabi na ho haherutse kwemezwa igishushanyombonera, cy’imikoreshereze y’ubutaka mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku Kitabi cy’ubuso bwa hegitari zisaga 10, hagenenwe nk’ahantu hazubakwa amahoteli.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuva muri Mata-Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, yaturutse muri ba mukerarugendo 8.919 bayisuye muri icyo gihe.
U Rwanda na Kenya byatangiye ibiganiro bigamije kubaka ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo hagamijwe kongera umubare w’abasura ibihugu byombi no guteza imbere icyerekezo kimwe cy’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu minsi ishize ni bwo inkuru nziza yatashye mu matwi y’Abanyarwanda ko Umujyi wa Kigali winjiye mu ihuriro mpuzamahanga rya ‘BestCities Global Alliance’ rihuza imijyi izwi nk’ahantu heza habera inama n’ibikorwa by’ubucuruzi, uba umujyi wa 14 winjiye muri iri huriro ku Isi.
Umujyi wa Kigali winjiye mu ihuriro mpuzamahanga rya ‘BestCities Global Alliance’ rihuza imijyi izwi nk’ahantu heza habera inama n’ibikorwa by’ubucuruzi, uba umujyi wa 14 winjiye muri iri huriro ku Isi.