Reka twibande mu myubakire, ibindi tuzabikomozaho ubutaha dore ko iki gice uwakivugaho bwakwira bugacya bitewe n’uburyo iterambere ryaho ryihuse, ibyari ibyaro bigahinduka ihuriro ry’abatuye Isi.
Iri terambere ryigeze gutangazwa na Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, amaze gutangazwa n’ibyo abonye agira ati “Ahahoze imirima ubu hari umujyi uteye amabengeza.”
Iyo uri mu bwato bugenda mu ruzi rwa Huangpu mu Mujyi wa Shanghai ni bwo ubona neza impamvu uyu muyobozi yatangaye. Hakurya y’amazi, Shanghai Tower yahagararaga hejuru ya Pudong, ahahoze igice kinini cy’ubuhinzi, aho uhita ubonera iterambere ridasanzwe.
Umujyi wa Shanghai ni wo ucumbikiye Shanghai Tower, inyubako ifite uburebure bwa metero 632. Ni yo nyubako ndende mu Bushinwa kandi iri mu nyubako eshatu ndende ku Isi.
Igihe yafungurwaga, yari iya kabiri nyuma ya Burj Khalifa y’i Dubai; nyuma Malaysia yubatse Merdeka 118 iyirusha uburebure. Shanghai Tower irusha metero 238 Iconic Tower yo mu Misiri, ari yo nyubako ndende muri Afurika.
Iyo iyi nyubako ifite amagorofa 127 hejuru y’ubutaka n’atanu munsi yabwo, ndetse yose yubatse ku buso bungana na metero kare 578.000.
Imirimo yo kuyubaka yatangiye mu 2008. Shanghai Chengtou, Shanghai Lujiazui Finance & Trade Zone Development na Shanghai Construction Group ni bimwe mu bigo byagize uruhare muri iyi nyubako.
Ikigo cy’Abongereza gishinzwe ubwubatsi, Institution of Civil Engineers, kivuga ko umushinga watwaye miliyari 2,4 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 3054 Frw).
Ahantu abantu barebera umujyi wose haherereye ku igorofa rya 118, ku butumburuke bwa metero 546. Abasura babanza gukoresha ingazi zibageza mu nzu yo hasi irimo ‘ascenseurs’ zigeza abantu mu byumba bitandukanye by’iyi nyubako. Harimo iyihuta cyane ikoresha masegonda 55 ukaba ugeze ku gasongero.
Iyo ugeze hejuru, uba witegeye uruzi rwa Huangpu ubwato bunini buba butemberezamo ba mukerarugendo ndetse n’izindi nyubako nyinshi muri uyu mujyi.
Ascenseur izamura abantu muri iyo nyubako igenda metero 20,5 ku isegonda, ni ukuvuga hafi kilometero 73,8 ku isaha. Yigeze kuba iya mbere mu kwihuta ku Isi, kandi ifite agahigo ka Guinness ko kuzamura abantu mu ntera ya metero 578,5.
Ushaka kugerageza kuzamuka n’amaguru, inzira ikoreshwa mu marushanwa yo kwiruka uzamuka mu nyubako igizwe n’intambwe 3398 kugera ku igorofa rya 119.
Mu 2024, uwatsinze mu bagabo yayizamutse mu minota 18. Uramutse uteye intambwe imwe buri segonda, byagusaba hafi iminota 57 utaruhutse; ibyumvikana ko abenshi basanzwe bakenera igihe kirenzeho.
Iyo nyubako si iy’amacumbi. Irimo ibiro, amaduka, ndetse na na Hotel J ifite ibyumba 165. Mu ruzinduko rwacu, twabwiwe ko buri munsi inyuramo abakozi bagera ku 20.000 n’abasura bagera ku 5000.
Ahahoze ari amasambu y’ubuhinzi, hahindutse ikoraniro ry’abatuye Isi
Iyi nzu igaragaza uko Shanghai yubaka inyubako zitandukanye ndetse zikabakaba ibicu, kugira ngo zikoreshwe neza ku butaka butapfa kwigonderwa n’uwo ari we wese.
Mu ntangiriro za 1990, buri muturage wa Shanghai yari afite impuzandengo ya metero kare 6,6 zo guturamo. Inzu za kera zashoboraga kuba zirimo abantu benshi kandi zifite ibikoresho by’ibanze bigezweho.
Ishoramari mu miturire na ryo ryarazamutse. Imibare igaragaza ko mu 1990, hashowe miliyari 4294 z’Ama-Yuan.
Mu 2025, Shanghai yashoye miliyari 363 z’Ama-Yuan mu miturire, ni ukuvuga hafi miliyari 80.000 Frw.
Igiciro cy’inzu na cyo kigaragaza impinduka. Mu 1990, igiciro mpuzandengo cy’inzu cyabarirwaga ku Ma-Yuan 322 kuri metero kare, ahwanye na 71.000 Frw. Mu 2025, impuzandengo y’igiciro cy’inzu nshya yari Ama-Yuan 46.268 kuri metero kare, hafi miliyoni 10,2 Frw.
Kugira ngo wumve icyo bivuze, inzu nshya ifite metero kare 60 ku mpuzandengo yo mu 2025 yagura hafi miliyoni 2,78 z’Ama-Yuan, ni ukuvuga hafi miliyoni 612 Frw.
Hari n’itandukaniro rikomeye ku muntu ushaka kugura ubutaka. Mu Bushinwa, ubutaka bwo mu mijyi ni ubwa Leta. Abantu bashobora gutunga inzu no guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ubutaka, ariko ntibashobora gutunga ubutaka bwo mu mujyi burundu nk’uko bigenda ku butaka bw’umuntu ku giti cye mu bindi bihugu.
Muri iki gihe, Shanghai ituwe n’abantu baturuka mu bice bitandukanye by’u Bushinwa no mu mahanga. Mu mpera za 2025, abaturage bayo bari miliyoni 24,85. Abayapani ni bo bari benshi mu banyamahanga batuye muri uyu mujyi.


















Ibitekerezo 0