Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasubitse iburanisha mu mizi ry'urubanza ruregwamo abarezi bo mu ishuri ry'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Rubengera II TSS.
Umunyamategeko usanzwe ari n’umuhesha w’inkiko, Me Munyakaragwe Aline ukekwaho kwita Ingabire Nelly ‘igikuri’, yasubiye mu rukiko kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, no kumutegeka gutanga ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bukurikiranye umusore uri mu kigero cy'imyaka 25 akekwaho icyaha gusambanya umunyeshuri w'imyaka 17 amushukishije 500 Frw.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abantu 11 bakekwaho uruhare mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo, by’umwihariko kwiba insinga z’amashanyarazi zifite agaciro karenga miliyoni 20 Frw.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko miliyoni 23 Frw mu mafaranga bikekwa ko yanyerejwe na Visi Meya w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho y’abaturage, Dusabe Denise, Padiri Kayumba Maurice ukorera muri Paruwasi ya Kansi n’Umuyobozi wa RIB mu karere, Rangira Anicet, yamaze kugaruzwa.
Abakozi babiri b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe mine, peteroli na gazi, RMB, bakekwaho gukingira ikibaba umushoramari Nyabyenda Emmanuel ukekwaho kwiba Leta amabuye y’agaciro afite agaciro gasaga miliyari 5 Frw bagejejwe mu rukiko.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Umunya-Sudani y’Epfo, Viola Eli Bibi Albert, igifungo cy’amezi atandatu runamutegeka gutanga indishyi ya miliyoni 5 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwarimu we.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cy'uko abarimo Ntihanabayo Samuel washinze uruganda Ingufu Gin na Prof. Emile Bienvenu wahoze ayobora Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA) bongerewe iminsi 30 yo gufungwa by'agateganyo.
Matayo Ngirumpatse wabaye Perezida w’ishyaka MRND, yongeye gutakambira Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, asaba kugabanyirizwa igihano cyangwa kurekurwa mbere y’igihe, ashingiye cyane ku myaka ye n’ubuzima bwe avuga ko bukomeje kuzahara.
Idrissa Ouedraogo yagaragaje impungenge z’uko umugore we w’isezerano, Ishimwe Vestine, ashobora kumwoherereza ifoto itari iy’umwana babyaranye, ikaba ari yo mpamvu yasabye guhabwa amafoto menshi agaragaza uko yagiye akura.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ibirego bya Idrissa Ouedraogo bifite ishingiro, rutegeka ko umwana yabyaranye na Ishimwe Vestine apimwa DNA akanahabwa amafoto menshi y’umwana nk'uko yabyifuje.
Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije Abarundi 22 baregwa icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko, 16 muri bo bavuga ko badateze gusubira iwabo, mu gihe batandatu basabye kurekurwa bagasubira iwabo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwagize umwere Ndamyimana Daniel, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruvuga ko ubutumwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwari bugamije kugisha inama ku bikorwa byo kwibuka, aho kuba umugambi wo kuyobya abaturage.
Urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije umugabo ukekwaho gusambanya umukozi we uri mu kigero cy'imyaka 14.
Umushinjacyaha wihariye ushinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu n’iby’imari muri Guinée-Conakry, Alphonse Charles Wright, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiyungura ubumenyi ku buryo bwo guhangana n’ibi byaha.
Urubanza rw’Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy rwashyizwe mu buhuza nyuma y’aho ababuranyi bagaragarijwe ko bwabafasha gukoresha neza igihe n’umutungo wabo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Padiri Sekamana Denys wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akarangiza igihano yakatiwe, yamwandikiye ibaruwa amwihanangiriza kubera gukomeza kumuvuga mu bantu bakoze ibyo byaha. Dr Bizimana yabigarutseho ku wa 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo yasobanuraga zimwe mu mbogamizi zituma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge […]
Abantu bane bareganwa n’abarimo nyir’Ingufu Gin akaba n’Umuyobozi w’uru ruganda, Ntihanabayo Samuel, na Prof. Emile Bienvenu wayoboye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) bafunguwe by’agateganyo hashingiwe ku kirego cyihutirwa cy’Ubushinjacyaha.
Tuyisenge Olivier wo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa kuba icyitso ku cyaha cyo kwica umugore we biturutse ku bushake.