Mu rubanza rwasomwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, urukiko rwemeje ko Habineza ahamwa icyaha cyo kwiba, gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri no gutanga sheki zitazigamiwe. 

Ku wa 12 Kamena 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu, rumugira umwere ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. 

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagaragaje ko hagati ya 2023 na 2025, Habineza wari umukozi wa Zigama CSS yakuye kuri konti z’abakiliya 38 miliyoni 677,8 Frw n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 61. Uyu mubare wose uhwanye na miliyoni 768,6 Frw.

Bwavuze ko Habineza yafashaga aba bakiliya kubona inguzanyo muri Zigama CSS, nyuma agashyira umukono ku mpapuro zo kubikuza nk’aho ari we nyiri konti, amafaranga yabikuzaga akayatwara nyamara ba nyirayo batabimuhereye uburenganzira.

Habineza yaburanye avuga ko ba nyiri konti bamwemereraga kubikuza. Yavuze ko bamwe bari bamugurije amafaranga, abandi baramutumye imodoka. Yagaragaje kandi ko hari abo yagiranye na bo amasezerano yo kwishyura, akabaha sheki nk’ingwate.

Urukiko rwashingiye ku mpapuro zakoreshejwe mu kubikuza no ku mvugo z’abakiliya bahakanye kumuha uburenganzira. Rwagaragaje ko Habineza atatanze inyandiko cyangwa ikindi kimenyetso cyemeza ko yari yemerewe kubasinyira.

Mu kugena igihano, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasanze gusinya ku mpapuro zitavugisha ukuri no kwiba byari bihuriye ku mugambi umwe, kuko izo mpapuro ari zo zamufashije kubikuza amafaranga. 

Rwamuhanishije imyaka ibiri n’amezi atandatu kuri ibyo byaha byombi, rwongeraho umwaka umwe ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe.

Urukiko rwategetse Habineza kwishyura miliyoni 651,7 Frw n’Amadolari ibihumbi 61,4, yose hamwe akaba agera kuri miliyoni 742 Frw hashingiwe ku gipimo cy’ivunjisha cyo ku munsi urubanza rwasomeweho.

Indishyi z’akababaro n’iz’indishyi mbonezamusaruro Habineza agomba kwishyura abamureze ziteranyije ni miliyoni 24,8 Frw. 

Hari kandi inyungu za banki za miliyoni 24 Frw, ibihembo by’abavoka n’amafaranga y’urubanza bya miliyoni 11,8 Frw, n’Amadolari 580 y’itike y’indege ahwanye n’agera ku bihumbi 857 Frw.

Mu bajuriye harimo Eric Sano, wari warahawe sheki itazigamiwe ya miliyoni 70 Frw. Urukiko rwategetse Habineza kuyamusubiza, akamuha n’inyungu za miliyoni 11,2 Frw, indishyi za miliyoni 2 Frw n’amafaranga ya avoka n’ay’ikurikiranarubanza. Yose hamwe ni miliyoni 84,4 Frw.

Lt (Rtd) Tonny Kagame na we yari yajuriye kubera ko urukiko rwa mbere rutari rwategetse Habineza kumusubiza miliyoni 20 Frw yakuye kuri konti ye. Mu bujurire, urukiko rwategetse ko ayasubizwa, yiyongereyeho indishyi, inyungu n’amafaranga y’urubanza, byose hamwe bikagera kuri miliyoni 29,6 Frw.

Urukiko kandi rwategetse Zigama CSS gusubiza S/Sgt Didas Gashirabake miliyoni 50 Frw zakuwe kuri konti ye, ikamuha miliyoni 2,5 Frw z’indishyi z’akababaro na miliyoni 1 Frw y’igihembo cy’avoka. Habineza na we yategetswe kwishyura Gashirabake miliyoni 8,7 Frw z’indishyi n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.

Zigama CSS yari yajuriye ivuga ko ikirego cy’indishyi cyagombaga kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi. Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwemeje ko inkiko za gisirikare zifite ububasha bwo kuburanisha ikirego cy’indishyi zikomoka ku cyaha ziburanisha. 

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagaragaje kandi ko Zigama CSS yari ifite inshingano zo kurinda konti z’abakiliya bayo, kandi ko imikorere yayo yahaye Habineza icyuho cyo kubikuza amafaranga ba nyirayo batabimwemereye.

Muri Kamena 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwakatiye Habineza igifungo cy'imyaka itanu n'amezi atandatu, arajurira