Mukantaganzwa yatanze iri sezerano ku wa 26 Ugushyingo 2026 ubwo yasuraga Igororero rya Nyagatare rigorerwamo abana gusa.
Mu bibazo abana bagororerwamo bamugejejeho harimo kuba hari abarangije amasomo bakiri mu igororero, nyamara abenshi batsinda ibizamini bahabwa imbabazi n'Umukuru w'Igihugu, bagasubira mu buzima busanzwe, bagakomeza amasomo.
Ati "Hari abatubwiye ko hashobora kuba hari abarangije ariko wenda ntibagire umugisha wo guhabwa izo mbabazi. Icyo ni ikibazo ngira ngo Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y'Ubutabera turi kumwe yakwandika, hanyuma tukazakiganiraho na Minisitiri w'Ubutabera, tukagitekerezaho, tukareba icyakorwa."
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga kandi yasezeranyije abana bakurikiranywe n'ubutabera ko mu gihe cya vuba hazatangira kubahirizwa amabwiriza mashya agenga uburyo bwihariye bwo kuburanisha imanza zirimo abana, bitandukanye n'uko abantu bakuru baburanishwa.
Yagize ati "Tuzakora ibishoboka mu gihe cya vuba, bambwiye ko hari nka 50 na bangahe bataraburana na rimwe, birashoboka ko hari abandi bataraburana mu rwego rw'ubujurire, abayobozi b'inzego z'ubutabera bose bari hano, ni cyo tuzakora tugafatanya kugira ngo imanza zanyu tuziburanisha mu mwihariko wazo, mu gihe cya vuba."
Mu bindi bibazo yagejejweho harimo icy'abana batajuriye kubera icyorezo cya Covid-19, abizeza ko na cyo kizakurikiranwa kugira ngo bafashwe kujurira vuba.
Ati "Hari ikindi kibazo batweretse, cy'abana baba batarashoboye kujurira kubera Covid. Icyo na cyo turakijyanye, tuzaganira n'abayobozi. Ibyo ni ukubireba idosiye ku idosiye, turebe icyakorwa. Ni ikintu gishoboka. Ntimwihebe, amategeko ashyirwaho n'igihugu ariko kiyashyiriraho abantu."
Perezida w’Urukiko rw'Ikirenga yasabye aba bana kwitwara neza, kwirinda gusubira mu byaha kandi mu gihe bazaba bafunguwe, bakazigisha n'abandi imyitwarire ikwiye muri sosiyete.







Ibitekerezo 0