Ku wa 25 Ugushyingo 2026 ni bwo abantu 19 bitabye Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza.
Barimo abapolisi aho ufite ipeti ryo hejuru ari Inspector of Police (IP) harimo abigisha imodoka ndetse n'abandi bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bikekwa ko batakoreye.
Abantu 14 barimo umugore umwe bose barafunze naho abandi 5 ntibafunze Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwabagize abere.
Abantu 14 bose bafunze bakatiwe ibihano bitandukanye n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gusa uwakatiwe igihano kinini yakatiwe imyaka irindwi kandi bose barajuriye mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza.
Ubushinjacyaha nabwo bwajuririye abandi batanu bagizwe abere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga bivuze ko nabo bitabira urubanza mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza.
Muri Kamena 2025 nibwo inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukurikirana abantu barimo abapolisi bikekwa ko bahabwaga ruswa n'abigishaga imodoka maze abantu bagahabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga batageze aho ibizamini bikorerwa, icyo gihe inzego zibishinzwe zafunze abapolisi, abigishaga imodoka bafatwa nk'abahuza b'ababapolosi ndetse n'abantu bahabwaga impushya zo gutwara ibinyabiziga batageze naho ibizamini bikorerwa.
Ku wa 25 Ugushyingo 2026 Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwatangiye kuburanisha ubujurire abaregwa bose, kubera ubwinshi bw'abantu bari muri iyi dosiye abantu batatu bafunze nibo baburanye ubujurire gusa.
Ababuranye bahuriye ko bose bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga batarakoze ibizamini kuko batageze n’aho ibizamini bikorerwa.
Ababuranyi bose bahakana ibyaha baregwa. Umugore umwe yavuze ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite yarukoreye.
Yagize ati"Njyewe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mfite nararukoreye ndasaba kugirwa umwere"
Umugabo uri mu baregwa yavuze ko nta bushake bwo gukora icyaha yagize.
Ati"Umuntu twari tuziranye azi amazina yanjye, urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nahawe sinzi uko byagenze njye nta mafaranga natanze ndasaba kugirwa umwere"
Urukiko rwasoreje ku rundi mugabo wavuze ko Ubushinjacyaha buvuga ko yahaye amafaranga ibihumbi 200 Frw umwarimu wigisha imodoka ariko ntibuvuge izina ry'uwo mwarimu.
Yagize ati"Uwo mwarimu bavuga ni icyapa kitanditseho ko nta zina ry'Umwarimu bavuga naba narahaye ruswa ndetse atagaragara bityo ndasaba kugirwa umwere kuko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mfite nararukoreye"
Ubushinjacyaha buvuga ko ababuranyi bose bahawe impushya zo gutwara ibinyabiziga batakandagiye aho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byakorerwaga kandi bagendaga batanga amafaranga atandukanye kugirango babone izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati"Nabo ubwabo muri Polisi no muri RIB barabyemeye, nk’umwe muri bo we yisobanuye avuga ko yatanze amafaranga ibihumbi 200 Frw kuko yari amaze gukora inshuro zirindwi atsindwa kandi amaze kuyatanga yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bityo turasaba ko icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kitahinduka"
Abaregwa bose bemeye ko muri RIB no muri Polisi bemeye icyaha kuko bizezwaga ko bahita bafungurwa kuko bari bafunzwe gusa Urukiko rwababazaga ibimenyetso by’ibyo bavuga ntibyabyerekane cyakora bakavuga ko bemeye ibyaha kuko babaga batewe ubwoba.
Umucamanza yatangaje ko urubanza ruzakomeza ku wa 29 Ukuboza 2026.
Abafunze bose bafungiye mu igororero rya Muhanga ukuyemo umugore umwe ufungiye mu igororero rya Nyamagabe.





Ibitekerezo 0