Louise Mushikiwabo utazi: Ubuto bwe, urukundo, urushako, ubuzima muri Amerika n’uko yabaye Minisitiri
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yagarutse ku mateka y’ubuzima bwe, kuva mu bwana bwe i Kigali, uko yakuze mu muryango w’abana icyenda, amashuri yize, ubuzima yamazemo imyaka myinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugeza ku rugendo rwe mu kazi rwamugejeje mu buyobozi bukuru mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.