Iyi mpanuka yabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026, mu gace ka Giza muri Misiri, isiga imiryango myinshi mu gahinda ko kubura abayo.

Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yashyize ahagaragara ku wa 26 Ugushyingo 2026, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu benshi.

Ambasade y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze abayo, inagaragaza ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Misiri muri ibi bihe bikomeye.

Yagize iti “Turihanganisha tubikuye ku mutima imiryango yabuze abayo kandi twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Repubulika y’Abarabu ya Misiri muri ibi bihe bikomeye.”

Ambasade y’u Rwanda kandi yifurije abakomerekeye muri iyo mpanuka gukira vuba no gusubirana ubuzima bwiza.