Iyi gahunda yatangarijwe mu mahugurwa ya mbere ya BKreative Masterclass, yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, muri BK Lounge iherereye muri BK Arena, ahuriza hamwe abagera kuri 60 barimo abahanzi, ba rwiyemezamirimo bo mu ruganda ndangamuco, abajyanama b’abahanzi n’inzobere mu nzego zitandukanye.
Aya mahugurwa yateguwe na Banki ya Kigali agamije gufasha abakora mu ruganda ndangamuco gusobanukirwa uburyo bwo gucunga ibikorwa byabo nk’ubucuruzi, kubirengera mu buryo bw’amategeko no kubona igishoro cyo kubiteza imbere.
Ni mu gihe uruganda ndangamuco mu Rwanda rukomeje gutera imbere, ariko abakora muri uru rwego bakaba bagihura n’imbogamizi zijyanye no kubona igishoro, gusobanukirwa amategeko agenga ibikorwa byabo no gucunga neza amafaranga binjiza.
Muri aya mahugurwa, hagaragajwe ko inyuma ya buri ndirimbo, filime cyangwa igihangano cy’imideli haba hari ibikorwa by’ubucuruzi bisaba gucungwa neza, kurengerwa no gushorwamo imari kugira ngo bikomeze gutera imbere.
Abahanzi batanu bagiye gufashwa mu bijyanye n’amategeko
Kimwe mu byatangarijwe muri aya mahugurwa ni gahunda ya BKreative yo gufasha abahanzi batanu b’Abanyarwanda bafite amasezerano n’ibigo byo mu mahanga.
BKreative izakorana n’inzobere mpuzamahanga mu by’amategeko kugira ngo aba bahanzi bahabwe ubufasha bwunganirwa mu kwishyura ikiguzi cyabwo.
Iyi gahunda igenewe abahanzi bafite amasezerano ajyanye no gutangaza no gucuruza ibihangano byabo, kubikwirakwiza cyangwa kubitunganyiriza mu nzu zitunganya umuziki, bagiranye n’ibigo byo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Abahanzi bazatoranywa bazafashwa gusuzuma amasezerano bagiranye n’ibyo bigo, guhuza impande zifitanye ikibazo, kuganira ku ngingo z’amasezerano no gukurikirana ibibazo byabo kugeza bibonewe umuti.
Abifuza guhabwa ubu bufasha bahawe igihe cyo gutanga ubusabe bwabo kizarangira ku wa 15 Ukuboza 2026.
Abahanzi bigishijwe ibijyanye n’imisoro n’amasezerano
Aya mahugurwa yatangijwe n’ikiganiro cyatanzwe na Raoul Rugamba, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Africa in Colors.
Yasangije abayitabiriye amasomo yakuye mu rugendo rwe rwo kubaka umwuga mu ruganda ndangamuco rw’u Rwanda, agaragaza bimwe mu byo abakora muri uru rwego bakwiye kwitaho kugira ngo ibikorwa byabo birambe.
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe ubumenyi bwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi mu guteza imbere ibikorwa byabo.
Inzobere zo mu ishami rya Banki ya Kigali rishinzwe imisoro zasobanuriye abahanzi uburyo amategeko y’imisoro akoreshwa mu bikorwa byabo.
Basobanuriwe ibijyanye no kwiyandikisha kugira ngo babone nimero iranga usora (TIN), gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya EBM n’izindi nshingano zirebana no kubahiriza amategeko y’imisoro.
Hagaragajwe ko kudasobanukirwa cyangwa kutubahiriza neza izo nshingano bishobora guteza abahanzi igihombo, binyuze mu misoro ikatwa ku mafaranga bishyurwa, gutakaza amasezerano y’ubucuruzi cyangwa gucibwa ibihano.
Christian Dessart, utunganya umuziki akaba n’umwe mu bashinze Bionix, yatanze ikiganiro cyibanze ku masezerano abahanzi bagirana n’ibigo bitandukanye bikora mu muziki.
Yasobanuriye abitabiriye amahugurwa uburyo ibihangano by’umuhanzi bishobora kumwinjiriza amafaranga anyuze mu nzira zitandukanye, zirimo uburenganzira ku bihangano, kubitangaza, kubikwirakwiza, kubiririmba mu bitaramo no gutanga uburenganzira bwo kubikoresha.
Yagaragaje ko kugira ngo umuhanzi abashe kubyaza umusaruro ayo mahirwe, ari ngombwa kubanza kugirana amasezerano meza n’abo bakorana, asobanura neza uburenganzira n’inshingano za buri ruhande.
Itsinda rya BKreative ryanasobanuriye abitabiriye amahugurwa uburyo Banki ya Kigali itanga inkunga y’imari ku bakora mu ruganda ndangamuco.
Ryabagaragarije serivisi z’imari bashobora kwifashisha mu guteza imbere ibikorwa byabo, rinabaha urutonde rw’ibyo bakwiye gutegura mbere yo gusaba inguzanyo.
Abahanzi bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu kubona inguzanyo
Mu biganiro byahuje abahanzi n’inzobere, abitabiriye amahugurwa bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu kubona igishoro cyo guteza imbere ibikorwa byabo.
Bavuze ko hari icyuho mu buryo bwo kubona inkunga y’imari, kuko bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo biba byarateguriwe ubucuruzi busanzwe, aho kuba ibikorwa byo mu ruganda ndangamuco.
Bagaragaje ko imiterere y’imirimo yabo itandukanye n’iy’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, bityo hakenewe ibisubizo by’imari byita ku mwihariko w’uru rwego.
Abahanzi kandi batanze ibitekerezo ku buryo gahunda ya BKreative yarushaho kunozwa, kugira ngo ijyane n’ibibazo bahura na byo mu kazi kabo ka buri munsi.
Benshi bagaragaje ko uretse kubona inguzanyo, bakeneye no kongererwa ubumenyi mu micungire y’imari, kubakirwa ubushobozi no guhabwa amahirwe menshi yo kumenyekanisha impano n’ibihangano byabo.
Ibi bitekerezo bijyanye n’intego BKreative yashyiriweho, kuko itagamije gutanga igishoro gusa, ahubwo inashyira imbere kongerera abakora mu ruganda ndangamuco ubumenyi mu by’imari no kubahuza n’abaguzi ndetse n’amasoko y’ibihangano byabo.
Aya mahugurwa ya mbere yabaye intambwe yo gushyira mu bikorwa izo ntego.
Uburyo yateguwemo bwari bugamije gutuma abahanzi bagirana ibiganiro n’inzobere zisanzwe zikora mu ruganda ndangamuco, aho kuba ibiganiro byiganjemo abakozi ba banki babwira abahanzi ibyo bakwiye gukora.
Banki ya Kigali yatangaje ko izakomeza kubaka kuri ubu buryo, itegura andi mahugurwa n’ibiganiro byihariye bizafasha abakora muri uru rwego.
Hateganyijwe kandi ibiganiro bizajya bitambuka kuri podcast ya BKreative, bizahuza abahanzi n’inzobere mu ruganda ndangamuco, kugira ngo ubumenyi n’ibitekerezo bitangirwa muri aya mahugurwa bigere no ku batabashije kuyitabira.
BK Foundation yiyemeje gukomeza kongerera ubushobozi abahanzi
Zaina Amri Sued, ushinzwe iterambere rirambye muri BK Foundation, yavuze ko gufasha abakora mu ruganda ndangamuco bitagomba kugarukira ku kubaha igishoro.
Yasobanuye ko BK Foundation, ku bufatanye na Banki ya Kigali n’abakora muri uru rwego, ikomeje gushyira imbaraga mu kubongerera ubushobozi no gushaka ibisubizo bihuye n’ibibazo bahura na byo.
Ati “Uretse gutanga igishoro, BK Foundation inafasha mu kongerera abantu ubushobozi, ku bufatanye na Banki ya Kigali ndetse n’abakora mu ruganda ndangamuco ubwabo. Icyo twifuza cyane ni uko ibi biganiro byakomeza, tugafatanya gushyiraho ibisubizo bijyanye n’ubuzima nyabwo bw’abakora muri uru rwego. Ni urugendo twifuza gukomeza dufatanyije.”
Nyuma y’amahugurwa ya BKreative Masterclass, habaye umwanya wo guhura no kuganira hagati y’abayitabiriye, hakurikiraho ikiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo igitaramo cya BK 60 Concert.
Iki gitaramo kiri mu bikorwa Bank of Kigali yateguye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.











Ibitekerezo 0