Ni ubwa mbere kuva mu 2009 inyungu fatizo zigeze ku gipimo kirenga 9%. Mu mpera z’uwo mwaka zari kuri 9%, mbere y’uko igabanywa ikagera ku 6% mu Ugushyingo 2010.
Mu ntangiriro za 2026, inyungu fatizo yari kuri 6,75%. Yagiye izamurwa uko ibiciro ku masoko byarushagaho kuzamuka, aho mu Ukwakira 2026 byari bimaze kwiyongeraho 19,5% ugereranyije n’ukwezi nk’uko k’umwaka ushize.
Ese kuzamura inyungu fatizo bifasha bite mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro? Bizagira izihe ngaruka ku muturage usanzwe?
Nk’uko umuturage atanga amafaranga kugira ngo abone igicuruzwa runaka, iyo akeneye amafaranga ya banki mu buryo bw’inguzanyo, na yo agira ikiguzi. Icyo kiguzi ni inyungu yishyura banki.
Inyungu fatizo BNR ishyiraho igira uruhare mu kugena ikiguzi banki z’ubucuruzi zibonaho amafaranga, bityo ikagira n’uruhare mu kugena inyungu banki zitangaho inguzanyo.
Iyo BNR izamuye inyungu fatizo, banki zishobora na zo kuzamura inyungu zisaba abazigana, nubwo bitavuze ko zose zizazizamura ku rugero rumwe.
Kuki BNR ishaka ko amafaranga ahenda?
Iyo kubona inguzanyo byoroshye kandi zihendutse, abantu benshi bashobora kuzifata bakagura ibintu bitihutirwa mu buzima bwa buri munsi, ibintu badakeneye.
Iyo inguzanyo zihenze, bamwe bashobora gusubika iyo mishinga cyangwa bagakora iby’ingenzi gusa. Ibyo bigabanya amafaranga akoreshwa mu kugura ibicuruzwa na serivisi, bikaba byafasha mu kugabanya umuvuduko ibiciro bizamukaho.
Icyakora, ikibazo cy’u Rwanda uyu munsi ntigishingiye gusa ku bwinshi bw’amafaranga akoreshwa ku isoko.
Mu Ukwakira 2026, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 28,9%. Hari kandi ingaruka z’ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli, rituma gutwara abantu n’ibintu birushaho guhenda.
Tekereza nk’umucuruzi uvana ibirayi i Musanze abijyana i Kigali. Iyo igiciro cya mazutu kizamutse, amafaranga atanga mu gutwara ibyo birayi ariyongera. Kugira ngo atagwa mu gihombo, ashobora kuzamura igiciro abigurishaho.
Iyo bikomeje, ihenda ry’igicuruzwa kimwe rigira ingaruka ku bindi byinshi. BNR iba ishaka gukumira ko urwo ruhererekane rw’izamuka ry’ibiciro rukomeza.
Ese umuturage azajya ku isoko asange ibiciro byagabanyutse?
Intego ya BNR si uko byanze bikunze ibiciro bisubira aho byahoze, ahubwo ni ukugabanya umuvuduko bizamukaho.
Urugero, ibintu umuturage yaguraga 100.000 Frw umwaka ushize, izamuka ry’ibiciro rya 19,5% ryaba risobanuye ko muri rusange ubu yabigura 119.500 Frw.
Iryo zamuka riramutse rigabanyutse rikagera kuri 5% mu mwaka ukurikiyeho, ibyo bintu byaba bigurwa 125.475 Frw. Ibiciro byaba bigikomeza kuzamuka, ariko ku muvuduko muto.
BNR yifuza ko izamuka ry’ibiciro riba hafi ya 5%, mu mbago ziri hagati ya 2% na 8%.
Icyakora, kuzamura inyungu fatizo ntibishobora gutuma imvura igwa mu bihe bimenyerewe, umusaruro w’ubuhinzi ngo wiyongera cyangwa peteroli ihenduka ku isoko mpuzamahanga.
Ni yo mpamvu ibyemezo bya BNR bigomba kunganirwa n’izindi ngamba zigamije kongera umusaruro no kugabanya ikiguzi cyo kuwugeza ku baguzi.
Umukoro ukomeye ni uguhangana n’ihenda ry’ubuzima, ariko nanone inguzanyo ntizihende bikabije ku buryo bibangamira ishoramari, umusaruro no guhanga imirimo.






Ibitekerezo 0