Ni intambwe ikomeye mu kongera umubare w’abashobora kubona uyu muti, u Rwanda na rwo ruteganya gutangira gutanga.

Global Fund yatangaje ku wa 25 Ugushyingo 2026 ko uyu muti uzagezwa muri Uganda mu minsi mike iri imbere, mu gihe Zimbabwe izawubona mu ntangiriro za 2027.

Lenacapavir ni umuti uterwa umuntu urushinge rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka, ugamije kurinda abantu badafite Virusi itera SIDA kuyandura.

Icyiciro cya mbere cy’uyu muti wakozwe n’izindi nganda kigejejwe muri Afurika nyuma y’umwaka umwe Ikigo Gilead Sciences cyawuvumbuye gitangiye kugeza uwo gikora mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ikorwa ry’uyu muti n’izindi nganda ryashobotse binyuze mu masezerano zagiranye na Gilead Sciences, ku bufatanye n’imiryango irimo Gates Foundation, Unitaid na Children’s Investment Fund Foundation.

Global Fund yagaragaje ko umubare w’abakeneye uyu muti uruta cyane uw’imiti iboneka, bityo ko kongera inganda ziwukora bizafasha ibihugu kuwugeza ku bantu benshi.

Kugeza mu Ugushyingo 2026, abantu basaga 189.000 mu bihugu 10 bari bamaze guhabwa urushinge rwa mbere rwa Lenacapavir, mu gihe biteganyijwe ko ibihugu 24 bizaba byamaze kubona uyu muti mu mpera z’uyu mwaka.

Mu 2027, Global Fund iteganya gutanga imiti ya Lenacapavir ikubye inshuro enye iyatanzwe mu 2026.

Iki kigega na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihaye intego yo kugeza uyu muti ku bantu nibura miliyoni eshatu bitarenze mu mpera za 2028.

Muri Mutarama 2026, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka.

Uyu muti uzajya utangirwa ubuntu, mu gihe izindi serivisi z’ubuvuzi zijyanye no kuwuhabwa zizajya zitangirwa ku bwishingizi butandukanye, burimo n’Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé).

Icyo gihe, Dr. Nzeyimana Zephanie wo muri RBC, yavuze ko hari ibisabwa u Rwanda rwagombaga kuzuza ndetse rugategura ibigo by’ubuvuzi mbere y’uko uyu muti utangira gutangwa.

Ati “Hari ibigomba kubanza kuzuzwa mbere y’uko itangira gutangwa mu bigo by’ubuvuzi.”

Biteganyijwe ko uyu muti uzibanda ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, ariko abatanga serivisi z’ubuzima bazajya bagena n’abandi bawuhabwa, hashingiwe ku byago bafite byo kuyandura.

Lenacapavir uzaba uje wunganira indi miti isanzwe itangwa mu Rwanda, irimo ibinini bifatwa buri munsi n’umuti uterwa urushinge ugaha umuntu ubwirinzi bw’amezi abiri.