Izi nshingano nshya za Mwana FA zatangajwe ku wa 25 Ugushyingo 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Uyu muhanzi yari asanzwe ari Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, akaba azamuwe mu ntera agahabwa inshingano zo kuyobora minisiteri nshya.

Minisiteri Mwana FA yahawe kuyobora yashyizweho nyuma y’uko Perezida Suluhu agabanyijemo kabiri iyari ishinzwe Ubworozi n’Uburobyi.

Dr. Bashiru Ally wari usanzwe ayobora iyo minisiteri yagizwe Minisitiri w’Ubworozi, mu gihe Mwana FA yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburobyi, akazungirizwa na Subira Mgalu.

Kugirwa Minisitiri kwa Mwana FA ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa politiki, nyuma yo kuva mu muziki akinjira mu buyobozi bw’igihugu, akagera ku mwanya wa Minisitiri Wungirije.

Inshingano nshya yahawe zitandukanye n’izo yari asanzwe afite, kuko avuye muri minisiteri ifite mu nshingano ubuhanzi, urwego yamamariyemo, agiye kuyobora urw’uburobyi.

Mu yandi mavugurura Perezida Suluhu yakoze, yagabanyijemo kabiri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mahmoud Thabit Kombo yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, mu gihe Angellah Kairuki yagizwe Minisitiri w’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Suluhu kandi yagize Dr. Ayub Rioba wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Tanzania (TBC), Umuvugizi Mukuru wa Guverinoma.

Mwana FA ni umuraperi wakanyujijeho muri Tanzania