Iyi nkunga yatangajwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA), yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia. Izafasha ibigo by'ubuvuzi birenga 500 byo mu Rwanda, Ethiopia, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, Ghana, Sierra Leone na Mozambique.
Biteganyijwe ko miliyoni 135$ zatanzwe n'iki kigo zizafasha gukusanya andi mafaranga arenga miliyoni 550$ azatangwa na za guverinoma z'ibihugu bizungukira muri uyu mushinga n'abafatanyabikorwa mu iterambere. Buri gihugu kizajya gitanga nibura amafaranga angana n'ayo cyahawe.
Mu Rwanda, miliyoni 15$ zizifashishwa mu kugeza ibikoresho by'ubuvuzi ku bigo 170, birimo ibitaro by'uturere n'ibitaro byigishirizwamo, ndetse iyi nkunga ikazafasha gukusanya andi mafaranga miliyoni 40$.
Aya mafaranga azifashishwa mu kugura ibikoresho by'ubuvuzi bigamije kongera umutekano w'ababyeyi mu gihe cyo kubyara no kunoza ubuvuzi bw'impinja.
Muri ibyo bikoresho harimo ibifasha abaganga guhangana n'ikibazo cyo kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara, imashini zifasha impinja zavutse zidashyitse gukomeza kubaho (incubators), ndetse n'ibikoresho bifasha impinja zifite ibibazo bikomeye by'ubuzima guhumeka.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimye ubu bufatanye, agaragaza ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuvuzi bw'ababyeyi n'abana.
Yagize ati “Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwakoze impinduka zikomeye mu buzima bw'ababyeyi n'abana, bituma serivisi z'ubuvuzi bufite ireme zigera ku miryango myinshi. Kugira ngo dukomeze kubungabunga ibyo twagezeho, ntibisaba gusa kugira abakozi b'ubuvuzi bafite ubumenyi n'ibigo by'ubuvuzi, ahubwo bisaba no kubona imiti, ibikoresho n'ikoranabuhanga bikenewe kugira ngo batange serivisi z'ubuvuzi.”
Dr Nsanzimana yavuze ko ubu bufatanye bwubakiye ku ishoramari u Rwanda rumaze igihe rushyira mu rwego rw'ubuzima, hagamijwe kurushaho kunoza serivisi z'ubuvuzi.
Ati “Ubufatanye bwacu na Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity bwubakiye ku ishoramari u Rwanda rumaze igihe rushyira mu buzima. Dufatanyije, turimo gukora ibishoboka kugira ngo intambwe tumaze gutera izatume buri mubyeyi n'umwana w'uruhinja ndetse n'abandi bana bagira ejo hazaza heza mu buzima.”
Uyu mushinga utangijwe mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje guhura n'ikibazo cy'ibura ry'imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi, bigatuma hari abarwayi batavurirwa igihe cyangwa ngo bahabwe serivisi zikwiye.
Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity igaragaza ko mu bigo by'ubuvuzi bya Leta muri Afurika haboneka gusa 35% by'imiti y'ingenzi ikenewe, mu gihe ibigo bitageze kuri kimwe cya gatatu bifite ibikoresho byo gukora ibizamini by'ibanze.
Umuyobozi Mukuru wa Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity, Dr Shamma Khalifa Al Mazrouei, yavuze ko iyi nkunga igamije gushyigikira umuhate wo kugabanya impfu z'ababyeyi n'abana zishobora kwirindwa.
Ati “Ku bufatanye n'ibihugu, turimo gukora kugira ngo tugere ku gihe nta mubyeyi, uruhinja cyangwa umwana uzongera gupfa azize impamvu yashoboraga kwirindwa. Abakozi b'ubuvuzi bafite ubumenyi ni ingenzi kugira ngo tugere kuri iyi ntego, ariko ubushobozi bwabo bwo kurokora ubuzima no kubuteza imbere bushingiye ku kuba bafite imiti n'ibikoresho bakeneye.”
Yashimangiye ko guverinoma zo muri Afurika zikomeje gushora imari mu nzego z'ubuzima, kandi ko ubufatanye mpuzamahanga bushobora gufasha abakozi b'ubuvuzi kubona ibikoresho bikenewe kugira ngo batange serivisi zifite ireme.
Ati “Muri Afurika hose, guverinoma zirimo gushora imari ikomeye mu nzego z'ubuzima no mu bantu batanga serivisi z'ubuvuzi. Twishimiye aya mahirwe yo gukorera hamwe kugira ngo abakozi b'ubuvuzi babone ibikoresho bakeneye mu buryo buhoraho, bibafashe gutanga serivisi nziza ku barwayi n'abaturage.”






Ibitekerezo 0