Uregwa yabivugiye mu iburanisha mu bujurire ryabereye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi mu ishami rya Karongi ku wa 25 Ugushyingo 2026.
Ni nyuma y'aho ajuririye igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu y'ibihumbi 300Frw yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo we ku bushake.
Ubushinjacyaha bwavuze ko tariki 20 Kanama 2022, uregwa yirutse ku mugabo we wari ugiye mu kabari, amutera ibuye aramukomeretsa, anamukubita inkoni yo mu bitugu.
Ubushinjacyaha busanga ibyo uyu mugore yakoze bigize icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Yanafashe ishoka aca urugi amusanga mu cyumba aho yari yamuhungiye.
Mu bimenyetso urukiko rwari rwashingiyeho rumuhamya icyaha harimo raporo ya muganga, raporo y'inzego z’ibanze n'ubuhamya bw'abana bo muri urwo rugo.
Uregwa yireguye avuga ko umugabo we yamwishikuje akubita umutwe kuri mare yari mu cyumba, asaba urukiko ko rwamusubikira igifungo akajya kwita ku bana kuko umugabo yamutaye agasanga wa mugore wari ihabara rye.
Uyu mugore uregwa yagaragaye mu rukiko ahetse umwana uri mu kigero cy'imyaka ibiri, abajijwe niba ari uw'umugabo we avuga ko yirwanyeho nyuma y'aho umugabo we amutaye.
Perezida w'iburanisha yasabye uhagarariye ubushinjacyaha, icyo avuga ku cyifuzo cy'uregwa cyo gusubikirwa igihano, yemera ko yasubikirwa.
Umwanzuro w'Urukiko Rukuru uzasomwa tariki 21 Ukuboza 2026.





Ibitekerezo 0