Ugeze aho ukabona ko Airtel ifite internet ihendutse kurusha MTN cyangwa ko aho utuye umuyoboro wayo ukora neza kurushaho. Wifuza kuyimukiramo ariko ukazitirwa n’uko utifuza gutakaza nimero ya telefone abantu benshi bakumenyeraho.

Iki ni kimwe mu bibazo u Rwanda rugiye gukemura binyuze mu ikoranabuhanga rizatuma umuntu ashobora kwimuka mu kigo cy’itumanaho akajya mu kindi, atiriwe ahindura nimero ya telefone asanganywe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagejejweho gahunda y’ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rizwi nka MobileNumber Portability (MNP).

Iyi gahunda izafasha abakoresha telefone ngendanwa guhindura ibigo by’itumanaho bakorana na byo, ariko bagumane nimero zabo ndetse na konti bakoresha mu kubitsa no kohererezanya amafaranga kuri telefone.

Bisobanuye ko umuntu ashobora kuba afite nimero itangirwa na 078, ariko akaba umukiliya wa Airtel cyangwa afite itangirwa na 073, akaba umukiliya wa MTN.

Ni impinduka zitazagarukira ku guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi, kuko zishobora no guhindura imikorere y’isoko ry’itumanaho n’irya serivisi z’imari mu Rwanda.

Ubundi se nimero ya telefone ikora ite?

Kugira ngo umuntu yumve neza iri koranabuhanga, ni ngombwa kubanza gutandukanya ibintu bitatu: nimero ya telefone, ikarita ya SIM n’umuyoboro w’itumanaho.

Nimero ya telefone ni imibare abandi bakoresha kugira ngo baguhamagare cyangwa bakoherereze ubutumwa. Ikarita ya SIM, yo ni agace gashyirwa muri telefone, gafasha ikigo cy’itumanaho kukumenya no kukwemerera gukoresha umuyoboro wacyo.

Muri iyo karita haba harimo amakuru yihariye atuma ikigo cy’itumanaho kimenya umukiliya, serivisi yemerewe gukoresha n’uburyo zamugeraho.

Umuyoboro w’itumanaho, wo ugizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo iminara y’itumanaho, mudasobwa n’izindi mashini zituma abantu bashobora guhamagarana, kohererezanya ubutumwa no gukoresha internet.

Mu Rwanda, abantu benshi bamenyereye ko iyo babonye nimero itangirwa na 078 cyangwa 079, bahita bamenya ko ari iya MTN, mu gihe itangirwa na 072 cyangwa 073 bayihuza na Airtel.

Ibi bishingiye ku buryo nimero zagiye zigabanywa ibigo by’itumanaho.

Icyo ikoranabuhanga rishya rizahindura ni uko nimero itazongera kuba ikimenyetso gihagije cyo kumenya ikigo cy’itumanaho umuntu akorana na cyo.

Umuntu azashobora guhindura ikarita ya SIM n’umuyoboro akoresha, ariko imibare igize nimero ya telefone ye ntihinduke.

Bizagenda bite kugira ngo uhamagaye nimero ya MTN telefone isonere kuri Airtel?

Mu mabwiriza agenga iyi gahunda, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ikoranabuhanga rizakoreshwa kugira ngo ibi bishoboke.

Hazakoreshwa uburyo bwiswe All Call Query (ACQ). Mu magambo yoroshye, ni uburyo butuma mbere y’uko telefone y’umuntu ihamagawe isona, ikigo cy’itumanaho kibanza kugenzura umuyoboro nimero ye ibarizwamo.

Hazaba hari ububiko rusange bw’amakuru bwiswe Central Reference Database (CRDB). Ubu bubiko buzaba burimo amakuru agaragaza ikigo cy’itumanaho buri nimero ibarizwamo.

Buzaba bumeze nk’igitabo kinini cy’ikoranabuhanga kirimo nimero za telefone n’imiyoboro zikorera kuri yo.

Urugero, niba nimero yawe itangirwa na 078, ukava muri MTN ukajya muri Airtel, amakuru ari muri ubwo bubiko azahindurwa, agaragaze ko iyo nimero isigaye ikorera ku muyoboro wa Airtel.

Buri kigo cy’itumanaho kizaba gifite kopi y’amakuru ari muri ubwo bubiko, kugira ngo gishobore kumenya aho cyohereza amajwi cyangwa ubutumwa bugufi.

Igihe umuntu azaba aguhamagaye, ikigo akoresha kizajya kigenzura ayo makuru, kimenye umuyoboro ubarizwamo maze kikoherezeho amajwi y’uwo muntu.

Ibi byose bizakorwa n’imashini mu buryo bwikora, ku buryo umuntu uguhamagaye atazasabwa kugira icyo ahindura.

RURA iteganya ko ubu buryo buzacungwa n’urwego rwihariye rwiswe Number Portability Clearinghouse (NPC), ruzaba rushinzwe guhuza ibigo by’itumanaho no gukurikirana uko nomero zimurwa.

Ikigo nyamukuru kizabika aya makuru kizaba kiri i Kigali, hakazaba n’ikindi kizifashishwa mu gihe icya mbere kigize ikibazo, kugira ngo serivisi z’itumanaho zidakoma mu nkokora.

Umuntu ushaka kuva muri MTN akajya muri Airtel azabigenza ate?

Mu mabwiriza RURA yashyizeho ku wa 13 Ugushyingo 2024, yagaragaje inzira umuntu wifuza kwimukira mu kindi kigo cy’itumanaho azanyuramo.

Urugero, niba umuntu asanzwe akoresha MTN akaba ashaka kwimukira muri Airtel, azagana Airtel, agaragaze ko ashaka kuba umukiliya wayo ariko akagumana nimero asanganywe.

Azerekana icyangombwa kimuranga, yuzuze inyandiko isaba kwimura nimero ye, anemerere Airtel kumukorera ibijyanye no gusesa amasezerano yari afitanye na MTN yo gukoresha umuyoboro wayo.

Umukiliya azasabwa kandi kohereza ubutumwa bugufi yifashishije nimero ashaka kwimura, kugira ngo hemezwe ko ari we uri gusaba iyo serivisi.

Ubwo butumwa buzoherezwa ku buntu, ku buryo n’umuntu udafite amafaranga yo guhamagara muri telefone ye azashobora kubwohereza.

Ubusabe bwe buzanyuzwa mu buryo buhuza ibigo by’itumanaho, MTN igenzure niba nta nzitizi ihari yatuma iyo nimero itimurwa.

Nibimara kwemezwa, Airtel izahuza nimero y’uwo mukiliya n’ikarita nshya ya SIM, amakuru ari mu bubiko rusange avugururwe, nimero itangire gukorera ku muyoboro wa Airtel.

Ikarita ya SIM ya MTN yari asanganywe izahagarika gukora kuri iyo nimero. Muri ibyo byiciro, umukiliya azajya ahabwa ubutumwa bugufi bumumenyesha aho ubusabe bwe bugeze.

RURA yateganyije ko iki gikorwa kigomba gukorwa mu gihe gito gishoboka, kugira ngo umukiliya atabangamirwa. Ikigo umukiliya ashaka kuvamo kizaba gifite amasaha atarenze ane yo kugenzura no kwemeza ubusabe bwe mu masaha y’akazi.

Ikigo yimukiramo na cyo kizaba gifite amasaha atarenze ane nyuma yo kwemezwa k’ubusabe, kugira ngo gitangize serivisi kuri iyo nimero.

Ibi byiciro byombi bishobora kumara amasaha umunani, nubwo igihe cyose cyo kwimura nimero gishobora guterwa n’amasaha ubusabe bwatangiweho n’izindi ntambwe zo kubugenzura.

RURA yateganyije kandi ko umukiriya afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi mu gihe kwimura nimero ye byakererewe kurenza igihe cyagenwe.

Kwimura nimero ukayivana mu kigo kimwe cy’itumanaho uyijyana mu kindi bizajya bikorwa ku buntu.

Hari impamvu zihariye zishobora gutuma ubusabe bwo kwimura nimero butemerwa.

Muri zo harimo kuba umukiliya afite imyenda yagenwe atarishyura ikigo cy’itumanaho, kuba nimero ashaka kwimura itagikora cyangwa kuba yaramenyekanishijwe ko yibwe cyangwa yatakaye.

Bizagendekera bite amafaranga umuntu afite kuri Mobile Money?

Iki ni kimwe mu bice by’ingenzi by’iyi gahunda, kuko mu Rwanda telefone itakiri igikoresho cyo guhamagara no kohereza ubutumwa gusa, ahubwo yanabaye uburyo bwo kubika amafaranga, kwishyurana, kwizigamira no kubona inguzanyo.

Urugero, umuntu ashobora kuba afite 500.000 Frw kuri konti ye ya MTN MoMo, ariko akaba ashaka kwimukira ku muyoboro wa Airtel kubera ko afite internet ikora neza aho atuye.

Ikibazo ni ukumenya niba uwo muntu azashobora gukomeza gukoresha amafaranga ye kuri MTN MoMo, nubwo atagikoresha umuyoboro wa MTN.

Kugira ngo umuntu yumve neza iki kibazo, ni ngombwa kumenya ko amafaranga abitse kuri Mobile Money ataba abitse ku ikarita ya SIM cyangwa muri telefone.

Aba yanditswe kuri konti y’umukiliya iri muri sisitemu y’ikigo gitanga serivisi z’imari.

Ni na yo mpamvu iyo umuntu atakaje telefone ye, amafaranga yari afite kuri Mobile Money adahita abura. Iyo yongeye kubona SIM Card iriho nimero ye, ashobora kongera kubona konti ye n’amafaranga yari ayifiteho.

Amabwiriza ya RURA agaragaza ko umuntu uzimuka ashobora gutakaza serivisi zimwe yari asanganywe ndetse ko amafaranga yo guhamagara yari asigaranye atazimukana na we.

Ku bijyanye na internet yari yaraguze, kwimura nimero ubwabyo ntibisobanuye ko amapaki ya internet y’ikigo kimwe azahita akoreshwa mu kindi.

Umukiliya azaba agiye gukoresha serivisi z’ikigo gishya, ibiciro byacyo n’amapaki yacyo.

Uburyo bwo kwimura nimero za telefone abantu bagumana izo basanganywe busanzwe bukoreshwa mu bihugu byinshi ku Isi.

Muri Afurika, buri mu bihugu birimo Kenya, Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo.