Thanksgiving ni umunsi Abanyamerika bahuriraho n’imiryango yabo, bagasangira amafunguro ndetse bagashimira Imana ibyiza bagezeho. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa Kane wa kane w’Ugushyingo, muri uyu mwaka ukaba wabaye ku wa 26 Ugushyingo 2026.
Ni umwe mu minsi ituma Abanyamerika benshi bakora ingendo, basubira mu miryango yabo kugira ngo bawizihize bari kumwe n’abo bakunda.
Ishyirahamwe ry’Abanyamerika rishinzwe iby’ingendo, AAA, ryagaragaje ko abantu miliyoni 81,5 bari bateganyijwe gukora ingendo z’ibilometero nibura 80, hagati ya tariki ya 24 na 30 Ugushyingo 2026.
BBC yatangaje ko kuri uyu munsi, ingendo zigera kuri 400 zari zimaze guhagarikwa, izindi 1.200 zikerererwa kubera ibihe bibi.
Mu Mujyi wa New York, ibirori ngarukamwaka bya Macy’s Thanksgiving Day Parade, byari bigiye kuba ku nshuro ya 100, byimuriwe ku wa Gatandatu kubera imvura n’umuyaga ukomeye.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Zohran Mamdani, yavuze ko umutekano w’abaturage ari wo ushyirwa imbere, kuko umuyaga washoboraga guteza impanuka.
Muri Philadelphia, ibirori bya Thanksgiving byahinduwe gahunda yo kwerekanwa kuri televiziyo gusa.
Imvura n’umuyaga byanasize abaturage barenga ibihumbi 750 badafite amashanyarazi, barimo abarenga ibihumbi 190 bo muri Virginia, ibihumbi 175 muri Maryland n’ibihumbi 124 muri Missouri.
Muri Maryland, abantu batatu batabawe nyuma y’uko ibiti binini bigwiriye amazu yabo.
Mu bice bya Virginia, umuyaga wageze ku muvuduko uri hagati y’ibilometero 113 na 129 ku isaha.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Amerika, Sean Duffy, yagereranyije ingendo zo mu gihe cya Thanksgiving n’irushanwa rikomeye rya Super Bowl, kubera ubwinshi bw’abantu bakora ingendo.
Nubwo ibihe bibi byahungabanyije ingendo n’ibirori, Thanksgiving ikomeje kuba umwe mu minsi mikuru ikomeye ihuza imiryango y’Abanyamerika.





Ibitekerezo 0