Safari yabivuze ubwo urubanza rwe rwakomezaga mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris. Umucamanza yamuhaye umwanya wo kugira icyo avuga ku buhamya bwari bwatanzwe ku munsi wabanje, bwagarutse ku buryo Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Uregwa yavuze ko byinshi mu byo yari yumvise mu rukiko byari bishya kuri we, kuko byibandaga ku byabereye i Kigali n’i Gikongoro, mu gihe we yari atuye muri Perefegitura ya Gitarama.
Yagize ati “Ibyo numvise ejo byari bishya kuri njye, kuko ibintu bavugaga byabereye ahatari aho nabaga. Nabaga i Gitarama, ku rugabano, naho ibyo bavugaga ejo byabereye i Kigali n’i Gikongoro. Ubu ni bwo ndi kubimenya, kandi nanjye natangiye kwibaza uko Jenoside yatangiye.”
Safari yakomeje ati “Icyo gihe nakoraga ubucuruzi. Natangiraga saa kumi za mu gitondo nkageza nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ubu ni bwo ntangiye gusobanukirwa uko ibyo byose byagenze. Icyo gihe ntabwo nari mbisobanukiwe.”
Yavuze ko icyo yabonye aho yari atuye ari uguhagarikira abantu kuri bariyeri no guhunga kw’abantu, ku buryo ngo atari azi ishusho rusange y’ibyari biri kubera mu gihugu.
Ati “Ubu ni bwo ntangiye gusobanukirwa ibyabaye. Ntabwo nabimenye icyo gihe kuko bimaze gutangira, hari hafunze burundu. Nta bantu bagendaga cyangwa bazengurukaga. Kandi abasirikare batuvanye aho twari turi batubwira ngo duhunge, kuko ngo tugiye guterwa. Ariko ntabwo nari nzi ibyari byabaye.”
Umushinjacyaha Julie Petre yahise amubaza niba koko ataramenye ibyaberaga i Kigali ndetse niba mu myaka irenga 30 yari ishize atarigeze ashaka kumenya amateka ya Jenoside.
Safari yasubije ati “Kuva mvuye mu Rwanda mu 1994, sinigeze nibaza ikibazo na kimwe ku byabaye. Numvaga abantu babivuga, ariko ntibyanshishikazaga. Icyanshishikazaga ni ukubona icyo ndya. Ni ngombwa gushaka ikigutunga.”
Aya magambo yavuzwe mu gihe Safari akomeje guhakana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ibikorwa ashinjwa byabereye kuri bariyeri ya Bigega, izwi nka “Chez Premier”.
Nyuma yo kwisobanura kwe, urukiko rwumvise Laetitia Husson wahoze ari umunyamategeko mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.
Husson yasobanuye ko ICTR yemeje kuva mu 2006 ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye ari ukuri kwamaze gushimangirwa n’ubutabera, ku buryo bitagisaba kongera gutangirwa ibimenyetso muri buri rubanza.
Yagaragaje ko imanza za ICTR zagaragaje “mu buryo busobanutse imiterere ihuriweho kandi iteguye y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko hakoreshejwe urutonde rw’Abatutsi, hashyirwaho bariyeri ndetse habaho ubufatanye hagati y’abayobozi ba politiki, abasirikare n’abayobozi b’inzego z’ubutegetsi.”
Muri uru rubanza, Safari yemeye ko yageze kuri bariyeri kandi ko yari afite intwaro yise iyo kwirinda, ariko akomeza guhakana ko yaba yarayiyoboye cyangwa yaragize uruhare mu kwica Abatutsi.





Ibitekerezo 0