Mu iburanisha ryo ku wa 23 Ugushyingo 2026, urukiko n’Ubushinjacyaha byamubajije impamvu ibyo yavuze bitandukanye n’ibyo yari yaratangaje mu iperereza no mu gihe yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa.
Safari uburanishwa ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yavuze ko se na nyina bari Abatutsi. Yasobanuye ko indangamuntu ya se na yo yari yanditseho ko ari Umuhutu ariko ngo ntibyari ukuri.
Perezida w’iburanisha, Marc Sommerer, yamubajije impamvu atari yaravuze ibyo mu iperereza. Safari yasubije ko umucamanza wakoraga iperereza yamusabaga gusubiza gusa ibibazo abajijwe, bityo ko atabonye uburyo bwo kubisobanura. Yabanje kuvuga ko abamwunganira na bo bari baramugiriye inama yo kutabivuga.
Sommerer yifashishije raporo ku mibereho ya Safari yakozwe mbere y’iburanisha. Iyi raporo igaragaza ko Safari yari yarabwiye uwamubajije ko se yari Umuhutu, nyina we akaba Umututsikazi, kandi ko iyo nkomoko yayemeraga.
Umushinjacyaha Nicolas Peron yamwibukije ko mu busabe bw’ubuhungiro yashyikirije urwego rw’u Bufaransa rushinzwe kurengera impunzi n’abatagira ubwenegihugu, OFPRA, yari yavuze ko ari Umuhutu.
Safari yakomeje gushimangira ibyo yari amaze kuvuga, asubiza ati “Ndi Umututsi ijana ku ijana.”
Umushinjacyaha Julie Petre yavuze ko Safari yari yaravuze ko ari Umuhutu kuri OFPRA no mu Rukiko rw’u Bufaransa ruburanisha dosiye z'ubusabe bw'ubuhungiro, CNDA. Yavuze ko muri izi nzego zombi yari yaranatangaje ko nyina yari Umututsi.
Sommerer yagarutse ku byo se wa Safari, Ramadan Seruvumba, na mushiki we, Rehema Mukankusi, babwiye abajandarume, ko ari Abahutu.
Safari yavuze ko bombi ari Abatutsi, asobanura ko sekuru yari yarahisemo kwitwa Umuhutu. Yavuze ko sekuru yamubwiye inkomoko yabo akiri umwana, amusaba kubigira ibanga kubera gutinya gutotezwa.
Petre yabajije Safari impamvu umugore we, Zakia Uwimana, yari yarabwiye OFPRA n’abajandarume ko Safari ari Umuhutu; ubwoko akomora kuri Se.
Safari yavuze ko umugore we yari azi inkomoko ye, ariko ko yari yamusabye kuyigira ibanga. Yavuze ko umugore we na mushiki we, Mukankusi, ari bo bonyine bari babizi.
Yongeyeho ko nyuma abamwunganira bifuje ko abivuga, ariko ko yabyanze kuko yumvaga umucamanza wakoraga iperereza adashaka kubyumva.
Umwunganizi we, Françoise Mathe, yibukije ko Zahara, umukobwa wa Safari, yari yaravuze muri Nyakanga 2023 ko se ashobora kuba ari Umututsi.
Umugenzacyaha Coralie Chevalier yavuze ko yabajije Se wa Safari, akamubwira ko ari Umuhutu kimwe n’ababyeyi be bombi.
Yavuze kandi ko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko nyina wa Safari yari Umututsikazi, mu gihe abatanze ubuhamya ku nkomoko ya Safari bamugaragaje nk’Umuhutu ufite se w’Umuhutu.





Ibitekerezo 0