Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ahagana saa 14:30, ni bwo Barafinda yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kigali kugira ngo hasuzumwe ubusabe bwe bwo kurekurwa. Iburanisha ryamaze hafi isaha, buri ruhande ruhabwa umwanya wo gusobanura uko rubona iki kibazo.

Barafinda yitabye urukiko yambaye imyambaro y’abagororwa, amasogisi n’inkweto za sandari. Nta mwunganizi mu mategeko yari afite, ahubwo yari yitwaje agakapu karimo amakaye menshi yanditsemo ibyo yifashishaga asobanura impamvu yumva akwiriye kurekurwa.

Yagize ati “ Mfite umuba w’impamvu zituma ngomba kurekurwa burundu”

Perezida w’Inteko iburanisha yamusobanuriye ko bagomba kubanza kuburanisha ikirego yari yatanze, kuko ubusabe bwo kurekurwa burundu butandukanye n’ubwo kurekurwa by’agateganyo. Yamumenyesheje ko ikibazo cyo kurekurwa burundu gishobora gusuzumwa mu iburanisha ry’urubanza mu mizi.

Mu mpamvu Barafinda yari yagaragaje mu nyandiko yagejeje ku rukiko asaba kurekurwa by’agateganyo, harimo kuba ngo ari umunyapolitiki w’amahoro, kuba afite imyirondoro izwi, umuryango n’aho atuye hazwi. Yavuze ko ibyo ari byo bigaragaza ko adashobora gucika ubutabera aramutse arekuwe.

Yagaragaje kandi ko igihe amaze afunzwe kirenze icyo yumva amategeko amwemerera, avuga ko amaze hafi umwaka afunzwe kandi ko atagombaga kurenza amezi atandatu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro ry’amategeko afite ryo kurekurwa

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Barafinda, Perezida w’Inteko iburanisha yahaye ijambo umushinjacyaha kugira ngo agaragaze uko Ubushinjacyaha bubona ubu busabe.

Umushinjacyaha yavuze ko impamvu Barafinda atanga zidafite ireme rikwiye gutuma arekurwa, anagaragaza ko ibyaha akurikiranyweho bikomeye.

Yasobanuye ko icyemezo cyo gufunga Barafinda by’agateganyo kitafashwe n’Ubushinjacyaha, ahubwo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 25 Werurwe 2026, nyuma yo gusuzuma uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho no gusanga hari impamvu zituma agomba gufungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Icyo gihe Barafinda ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, maze ku wa 3 Werurwe 2026 ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ku wa 9 Werurwe 2026, yaburanye kuri ubwo bujurire, mu gihe bamwe mu bareganwaga na we bari barekuwe by’agateganyo, bakaba barakurikiranwaga badafunze.

Ku wa 12 Werurwe 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo rutesha agaciro ubujurire bwa Barafinda, ruvuga ko nta shingiro bufite, bityo ko agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Nyuma y’icyo cyemezo, Ubushinjacyaha bwagejeje ikirego cya Barafinda mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kugira ngo urubanza ruburanishwe mu mizi.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, Barafinda yitabye urwo rukiko. Icyakora, iburanisha ry’urubanza mu mizi ntiryabaye nk’uko byari biteganyijwe, kuko Barafinda yavuze ko atarabona inyandiko ikubiyemo ikirego cy’Ubushinjacyaha. Yanamenyesheje urwo urukiko ko yatanze ikirego cyihutirwa asaba kurekurwa by’agateganyo.

Urukiko rwahise rusubika iburanisha ry’urubanza mu mizi, rwemeza kugira ngo habanze gutegerezwa umwanzuro ku busabe bwe bwo kurekurwa by'agateganyo.

Mu bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha ryo ku wa 18 Ugushyingo, bwagaragaje ko bwatanze ikirego cyo kuburanisha Barafinda mu mizi ku wa 19 Werurwe 2026. Bwavuze ko bwubahirije igihe giteganywa n’amategeko, bugaragaza ko icyemezo cyo kumufunga cyafashwe ku wa 25 Gashyantare 2026, bityo ko iminsi 30 yari itarashira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’iyo iperereza ritaza kuba ryarangiye, amategeko yabahaga uburenganzira bwo gusaba kongererwa igihe cyo kurikora. Icyakora, bwashimangiye ko muri uru rubanza bwari bwarangije iperereza, bugatanga ikirego mu rukiko mbere y’uko ukwezi gushira.

Kuri iyi ngingo ubushinjacyaha bwifashishije Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo ya 96, riteganya ko iyo urukiko rumaze kwakira ikirego cyo kuburanisha urubanza mu mizi, uregwa wari ufungiye by’agateganyo akomeza gufungwa kugeza urubanza ruciwe, keretse urukiko rufashe ikindi cyemezo.

Nyuma y’iburanisha, Perezida w’Inteko iburanisha yavuze ko urukiko ruzasuzuma ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi, maze umwanzuro ku busabe bwa Barafinda ukazatangazwa ku wa 24 Ugushyingo 2026, saa kumi (16:00).

Ibyo yasabye uyu munsi byo gufungurwa bya burunda ngo byo azabisobanura mu iburanisha mu mizi.

Barafinda yatawe muri yombi ku wa 29 Mutarama 2026, akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, abinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Barafinda yasubiye mu rukiko