Yabitangaje ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’amasomo ajyanye n’iperereza ku misoro (Postgraduate Diploma in Tax Investigation), ahabwa abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Aya masomo yatangijwe na ILPD ku bufatanye na RRA, nyuma yo kubona ko kuyigira mu mahanga byatwaraga iki kigo amafaranga menshi, nyamara umubare w’abakozi bayitabiraga ari muto.

Icyiciro cya mbere cy’aya masomo cyitabiriwe n’abakozi 18 ba RRA, bize mu gihe cy’amezi icyenda, mu gihe icyiciro cya kabiri kizitabirwa n’abagera kuri 20.

Bazahabwa amasomo atandukanye azabafasha kurushaho kugira ubumenyi mu gukora iperereza, gucukumbura no gusesengura amadosiye n’ibimenyetso byafasha mu kugaruza imisoro yanyerejwe.

Dr. Sezirahiga yavuze ko icyiciro cya mbere cyagenze neza kuko abakozi 18 bacyitabiriye bose bitwaye neza, ari na byo byatumye batekereza kwagura aya masomo, akajya ahabwa n’abo mu zindi nzego zigira uruhare mu kurwanya ibyaha byo kunyereza imisoro.

Ati “Turanateganya y’uko abashinjacyaha baryiga, kuko nubundi abangaba iyo barangije iperereza bahereza amadosiye yabo abashinjacyaha. Urumva rero tubateguye bonyine hari igihe bitagenda neza, ugasanga ibyo bize ntabwo bitanze umusaruro.”

Yagaragaje ko ibiganiro n’inzego z’ubushinjacyaha bigeze kure, ku buryo hari icyizere ko aya masomo azatangira gutangwa mu 2027.

Ati “Nkurikije aho ibiganiro bigeze, twizeye y’uko umwaka utaha, iyi porogaramu ishobora gutangira.”

Dr. Sezirahiga yavuze ko mu gihe kiri imbere aya masomo ashobora no guhabwa abacamanza, anashishikariza abavoka kuzayitabira kugira ngo inzego zitandukanye zigira uruhare mu butabera zirusheho kugira ubumenyi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byo kunyereza imisoro.

Yasabye abakozi ba RRA batangiye icyiciro cya kabiri kuzakurikirana neza amasomo, kuko ubumenyi bazungukiramo buzabafasha kurushaho kunoza imikorere yabo no guhangana n’ibyaha byo kunyereza imisoro.

RRA yishimira umusaruro w’aya masomo

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa y’abakozi muri RRA, Marie Sonia Uwineza, yavuze ko gutangiza icyiciro cya kabiri cy’aya masomo byaturutse ku musaruro ushimishije wagaragaye mu cyiciro cya mbere, aho abakozi 18 b’iki kigo barushijeho gusobanukirwa amategeko agenga imisoro n’uburyo bwo gukora iperereza ku byaha byo kuyinyereza.

Ati “Hari byinshi byahindutse kuko abanyeshuri basobanukiwe amategeko ajyanye n’imisoreshereze, bamenya kugenza ibyaha by’abanyereza imisoro ndetse banasobanukirwa uburyo ubwo ari bwo bwose bwakwifashishwa mu kunyereza imisoro ndetse n’ibindi bitandukanye.”

Uwineza yagaragaje ko RRA yishimira umusaruro w’aya masomo kuko abakozi bayitabira bungukiramo ubumenyi bubafasha kurushaho kunoza imikorere yabo.