Abagize Inteko ya Amerika basabye ko ibihano byafatiwe u Rwanda bisubirwamo, RDC na yo ikabazwa ibyo itubahirije
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batatu bandikiye Minisitiri w'Imari n'Umutungo wa Amerika, Scott Bessent, bamusaba kongera gusuzuma ibihano byafatiwe Ingabo z'u Rwanda (RDF) na Minisiteri y'Ingabo, bagaragaza ko bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yasinywe hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.