Mu nyandiko yashyize kuri X ku wa 15 Ugushyingo 2026, FRN yavuze ko Tshisekedi akwiye gushyira imbere kubahiriza ibyo yiyemeje mu gushaka amahoro, guteza imbere ibiganiro no guharanira ubumwe bw’Abanye-Congo.

Iri huriro ryagize riti “Hari abayobozi bagenda bitwaje gahunda, ibyifuzo n’amahirwe y’ubufatanye. We asa n’uwahisemo indi mizigo: ibirego, ibinyoma, ibitutsi, kuyobya abantu n’impaka zidashira.”

FRN yavuze ko mu gihugu imbere, Tshisekedi adashyira imbaraga zihagije mu kubahiriza ibyo yiyemeje bijyanye n’amahoro, ahubwo akibanda ku kibazo cy’Itegeko Nshinga no ku mbwirwaruhame iri huriro rivuga ko zirushaho gucamo abaturage ibice.

Ku rwego mpuzamahanga, ryamushinje gukomeza iyo myitwarire, rigaragaza ko amagambo yo gushinja abandi n’impaka za politiki bitageza amazi meza cyangwa amashanyarazi ku baturage ba Kinshasa.

Yasabwe gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje i Doha

FRN yagarutse ku biganiro by’amahoro bya Doha, ivuga ko ibyo Tshisekedi yiyemeje muri urwo rugendo bikwiye kugaragarira mu bikorwa bifatika.

Yagize iti “Amahoro ntiyubakirwa gusa mu byumba by’inama, ndetse nta n’ubwo yubakishwa amagambo agamije kwigarurira ibitekerezo by’abaturage bo mu mahanga. Asaba kubahiriza ibyo umuntu yiyemeje, kwemera kubazwa inshingano za politiki n’ubushake nyakuri bwo guhagarika imirwano.”

Iri huriro ryanamushinje gukomeza ibikorwa byibasira abasivili.

Iri huriro ryagaragaje ko ingendo z’umukuru w’igihugu zikoresha umutungo wa rubanda, bityo zikwiye kugira umusaruro ugaragara mu mubano n’amahanga no mu mibereho y’abaturage.

Ryavuze ko Abanye-Congo bakeneye ibikorwa bibafasha kugera ku mahoro, umutekano no ku bisubizo by’ibibazo by’igihugu, aho gutera inkunga ingendo rivuga ko zirangwa no gushinja abandi.

FRN yabajije uburyo umuyobozi yavuga ko aharanira ubumwe, nyamara akoresha imvugo n’imyitwarire iri huriro ribona ko bikurura amacakubiri. Yanibajije uburyo yahamagarira abandi kubaka amahoro atagaragaza ibikorwa bifatika byo kuyimakaza mu gihugu cye.

Yagize iti “Ubumwe ntibushyirwaho n’imbwirwaruhame zikongeza amakimbirane: bwubakwa binyuze mu kubahana, kubazwa inshingano, ibiganiro n’ibikorwa byizewe.”

FRN ni ihuriro rya politiki n’igisirikare ryashinzwe i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC. Ryasimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).