Elewana Collection yashinzwe mu 2004 i Arusha muri Tanzania, n’umushoramari Karim Wissanji, itangirira ku icumbi ryitwa Arusha Coffee Lodge. Kugeza ubu iki kigo gifite hoteli n’amacumbi 16 yo mu rwego rwo hejuru, icyenda muri Kenya n’arindwi muri Tanzania, aherereye mu bice bikurura ba mukerarugendo birimo Maasai Mara, Serengeti, Ngorongoro na Zanzibar. Mu 2008, ikigo mpuzamahanga Minor Hotels cyo muri Thailand cyaguze imigabane 50% muri Elewana, kiyifasha kwagura ibikorwa byayo.

Izina Elewana rikomoka ku rurimi rw’Igiswahili, risobanura kumvikana no kubana mu bwumvikane, bikaba biri mu nkingi iki kigo gishingiraho mu bikorwa byacyo byo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Hoteli yacyo yo mu Rwanda yiswe ‘Elewana Lake Kivumba Akagera’, biteganyijwe ko izafungura imiryango mu mezi atatu ya nyuma ya 2027, u Rwanda rukaba igihugu cya gatatu Elewana ikoreramo.

Izaba igizwe n’amacumbi 11 yo mu rwego rwo hejuru, arimo 10 afite icyumba kimwe cyo kuraramo n’irindi rifite ibyumba bibiri.

Igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli cyakozwe n’ikigo Gottsmann Architects, cyagendeye ku miterere y’inyoni yitwa ‘Shoebill’, imwe mu nyoni zidasanzwe ziboneka mu bishanga bya Pariki y’Igihugu y’Akagera, zugarijwe no gucika ku Isi.

Imyubakire yayo n’imitako izaba iri mu macumbi byahanzwe mu buryo bujyanye n’imiterere y’ibidukikije byo muri pariki, by’umwihariko ibiyaga, ibishanga n’ibimera.

Abazacumbika muri iyi hoteli bazajya basura Pariki y’Akagera bifashishije imodoka, batembere mu bwato mu Kiyaga cya Kivumba ndetse bahabwe amahirwe yo gutembera n’amaguru bitegereza ibyiza nyaburanga.

Hazatangwa kandi serivisi za massage na sauna, mu gihe abana bafite hagati y’imyaka ine na 12 bazajya bahabwa ibikoresho bibafasha kwiga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije binyuze mu mikino.

Hazibandwa ku muco nyarwanda

Elewana Lake Kivumba Akagera izibanda ku guha abayigana serivisi zishingiye ku muco nyarwanda, ku buryo bazajya biyumva nk’abakiriwe mu rugo rw’Umunyarwanda.

Kimwe mu bizayiranga ni uburyo bwo kwakira abashyitsi bwiswe ‘Amashyo’, bukomoka ku ndamukanyo gakondo y’Abanyarwanda.

Abashyitsi bazajya bahabwa ikivuguto gikonje kirimo ubuki bwo mu Akagera, basukirwe mu nkongoro, ndetse banywe ikawa y’u Rwanda.

Bazajya banigishwa gucunda amata, gusekura isombe no gutegura ubugari bw’amasaka.

Mu masaha y’umugoroba, abazaba bacumbitse muri iyi hoteli bazajya basusurutswa n’amatorero azabataramira binyuze mu mbyino, indirimbo n’imigani gakondo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri Elewana Collection, Kieran Day, yavuze ko gufungura iyi hoteli ari intambwe ikomeye ku kigo ayobora, by’umwihariko mu bikorwa byacyo byo kubungabunga ibidukikije.

Ati “Twishimiye kongera Pariki y’Igihugu y’Akagera ku rutonde rw’ahantu habashije gutsinda imbogamizi, hakagarurwa inyamaswa zo mu gasozi ndetse zigahabwa uburyo bwo kubaho no kororoka mu mwimerere wazo.”

Kuva mu 2010, Pariki y’Igihugu y’Akagera icungwa ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na African Parks.

Ubu bufatanye bwatumye inyamaswa zari zaracitse muri iyi pariki zigarurwa, zirimo intare n’inkura, bituma iba imwe muri pariki zo muri Afurika zibarizwamo inyamaswa eshanu zizwi nka ‘Big Five’, ari zo intare, inzovu, ingwe, imbogo n’inkura.

Elewana Lake Kivumba Akagera iherereye ahantu umuntu azajya agera nyuma y’urugendo rw’amasaha atatu mu modoka avuye i Kigali, cyangwa isaha imwe avuye ku irembo ryo mu Majyepfo rya Pariki y’Akagera.

Igiciro cya serivisi zo gucumbika no gusura pariki kizahera ku madolari 1.070 ya Amerika ku muntu usangiye icumbi n’undi.

Muri ayo mafaranga hazaba harimo amafunguro, ibyo kunywa, ingendo hagati ya hoteli n’aho indege zigwa, ndetse no gusura pariki mu gitondo na nyuma ya saa sita.